Nyanza: Hari abaturage basaba ubuyobozi kubakiza urugomo bakorerwa n’abiyita ABAZUKE

9,788
Kwibuka30

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe bikomeye n’insoresore ziyita Abazuke zibakorera urugomo rukabambura utwabo nyuma yo kubata ku munigo.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyanza cyane cyane mu mujyi barasaba ubuyobozi bwabo kwita ku kibazo cy’urugomo bamaze igihe bakorerwa na zimwe mu nsoresore zibatega zikabaha umunigo maze zikabambura n’utwo bari bafite.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga ku bitaro by’Akarere ka Nyanza yahasanze umugabo witwa Kayinamura Modeste wari utegereje ubufasha ngo avurwe ibikomere yatewe n’abo yita amabandi yagize ati:”Urabona uyu munsi ni kuwa mbere, ni umunsi w’isoko, nazindutse nzanye imyaka ku isoko, yari nka saa kumi n’imwe, nkigera ahazwi nko kwa Rubangura ahahoze ari ku Ntara, nterwa n’abasore bane, barankurubana banjyana mu gashyamba kari aho hafi baraniga hafi kunyica, banyambura amafranga nari mfite yose bansiga aho”

Uwo mugabo wanze ko amafoto agaragaza ibikomere bamuteye ahagana mu gatuza no mu nkokora ashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko ubwo barimo bamukubita bamubwiraga ko bo ari “Abazuke”, yagize ati:”bankubitaga imigere yo mu nda bakambwira ko bo bitwa abazuke, umwe muri bo avuga ngo bandangize, ariko undi aravuga ngo tumwihorere azagwe ahandi”

Ubwo umunyamakuru wa “indorerwamo.com” yari ari aho kwa muganga, haje undi mubyeyi nawe wavuze ko mu minsi yashize itari iya kera aho hantu yahategewe ku manywa y’ihangu, bamwambura miliyoni y’amafaranga yari agiye kugura amabati, yagize ati:”Aho ngaho uno mugabo avuga nanjye mperutsee kuhategerwa saa yine za mu gitondo, baranteze bamanukana muri kariya gashyamba, barankubita banyambura amafranga nari ngiye kuguramo amabati, ni mahirwe nagize kuko bari no kunyica”

Kwibuka30

Twashatse kumenya icyo abayobozi babivugaho, ariko igihe cyose twahamagaye terefoni yo ku murenge wa Busasamana aho ako gace gaherereye twabuze uwayitaba, gusa benshi mu baturage twabashije kuvugana bavuze ko aho hantu hazwi ko udashobora kuhanyura ninjoro kuko amahirwe menshi ari uko wahafatirwa n’ibyo bisambo bikakuniga. Umwe mu bakozi bo mu Murenge wa Busasamana ariko utashatse ko amazina atangazwa ku mpamvu z’umutekano w’akazi ke, yavuze ko iryo zina ry’ako gatsiko kiyise “abazuke“ari ubwa mbere aryumvise, gusa atubwira ko ubuyobozi bukizi kandi komu minsi itarambiranye bazagikoraho.

Ni iki abaturage basaba ubuyobozi bwabo?

Icyo benshi mu baturage bahuriraho, ni ugusaba ko ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akarere bukaza umutekano n’irondo muri kariya gace kuko ari kamwe mu duce tumaze kumenyerwaho umutekano muke ndetse n’ingo zihaturiye bamwe mu baturage bavuga ko basigaye bafite ubwoba bwo gutaha amasaha yigiyeyo gato, uwitwa Mahoro yagize ati:”Nkanjye ncururiza mu mujyi, iyo bwije sinakwbeshya ngo ntahe n’amaguru, ntega aka moto kakangeza hafi yirembo kuko kurenga hariya ari ikibazo rwose”

Gusa n’ubwo bimeze bitya abantu bibaza impamvu icyo kibazo kimaze igihe kitari gito cyaba cyarananiranye mu gihe hari irondo ry’umwuga ryishyurwa n’abaturage ariko ntibabashe kubona amahoro n’agahenge.

Comments are closed.