Hamuritswe imodoka yakorewe muri Tanzaniya izajya ikoreshwa amashanyarazi

7,910
Kwibuka30

Kuri iki cyumweru mu gihugu cya Tanzaniya hamuritswe imodoka y’akataraboneka yakorewe muri icyo gihugu, imodoka izajya ikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 3 Mata 2022 mu gihugu cya Tanzaniya hamuritswe imodoka yakozwe n’umunyabugeni wo muri icyo gihugu uzwi cyane mu nkuru zishushanije Bwana Masoud Kipanya, yakoze imodoka izajya ikoreshwa umuriro w’amashanyarazi.

Kwibuka30

Bwana Masoud Kipanya yabwiye the citizen dukesha iyi nkuru ko iyi modoka ariigitekerezo cye bwite kandi ko byamutwaye amezi 11 yose kugira ngo abe ageze kuri kino gikorwa, yagize ati:”Nari mpangayikishijwe n’imyuka yangiza ikirere, kino ni igitekerezo cyanjye bwite, ni nanjye nikoreye ino modoka, byntwaye amezi 11 yose, nshimishijwe nayo cyane”

Bwana Kipanya yavuze ko ino modoka yayise Kepee Motor kandi ko kugira ngo yuzure umuriro bifata amasaha atandatu.

This image has an empty alt attribute; its file name is kaypee_motor2394-5dbf1.jpg

Comments are closed.