Handball : Ikipe y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu mikino y’Afurika

8,477

Ikipe y’igihugu ya Handball yaraye ibonye itike yo gukina final nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe y’igihugu ya Maroc.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wiri rushanwa nyuma y’umukino wari ukomeye yatsinzemo Maroc ku kinyuranyo cy’igitego 1 gusa.Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza maze binatuma rusoza igice cya mbere arirwo ruyoboye n’ibitego 18-14.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yakinnye igice cya kabiri neza byatumye ibonamo ibitego 20 mu gihe ariko ikipe y’u Rwanda nayo yakomezaga gukina neza yatsinzemo ibitego 17 byose hamwe umukino urangira irushije Maroc igitego 1 ku ntsinzi y’ibitego 35-34.

U Rwanda rugeze ku mukino wa nyuma mu mikino ine(4) rwakinnye mu irushanwa kugeza ubu rutsinzemo itatu(3) rutsindwa umukino umukino umwe(1).Kugera ku mukino wa nyuma bivuze ko ikipe y’u Rwanda izahahuri n’ikipe y’igihugu ya Misiri yo muri 1/2 yasezereye ikipe y’u Burundi iyinyagiye ibitego 66-22.

Kuri uyu wa mbere harakina imikino yo guhatanira umwanya wa karindwi nuwa munani ndetse n’umwanya wa gatanu nuwa gatandatu mu gihe imikino ya nyuma ari uguhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma izakinwa kuwa kabiri tariki 6 Nzeri 2022.

Comments are closed.