Burundi: Muhimpundu Lambert wiyita Umwami w’agakiza yatawe muri yombi we n’abayoke be 19

7,534
Kwibuka30

Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zataye muri yombi umugabo wiyita umwami ndetse uhamya ko ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bwamaze gushyirwaho iherezo.

Uwo mugabo yitwa Muhimpundu Lambert. Yiyise umwami w’agakiza ariko yimitswe n’abayoboke be ku wa 28 Kanama uyu mwaka, bakaba bavuga ko ku wa 20 Kanama ari bwo ubwami bwagarutse mu Burundi kuko ubutegetsi bushingiye ku mashyaka menshi na demoakarasi bwarangiye.

Muhimpundi n’abayoboke be 19 batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2022 ahitwa Karonke muri zone ya Minago mu Ntara ya Rumonge nk’uko inkuru dukesha Iwacu Burundi ibivuga bajyanwa gufungirwa i Bujumbura.

Kwibuka30

Mu bafatanwe na we harimo abagabo 10, abagore 6 n’abana b’abakobwa babiri.
Abazi iby’uyu mugabo bavuze ko yakunze gukorera ingendo muri Uganda na Tanzania ndetse yanabaye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda.

Bivugwa ko abayoboke be bajya bamuheka akaba agendera ku ndangaminsi yihariye. Yigeze gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa ariko ngo yavuze ko abajyana kugira ngo bajye gukorera Imana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.