Polisi ya Namibia yihanangirijwe kubwo guta akazi bakigira mu nsengero

8,062

Umuyobozi wa polisi ya Namibia yihanangirije abapolisi ayoboye bata inshingano zabo z’akazi bakigira mu nsengero zimwe na zimwe.

Liyetona Jenerali Sebastian Ndeitunga yavuze ko bamwe mu bapolisi babura mu kazi ngo basimbure bagenzi babo(shifts) ndetse bagakoresha nabi imishahara yabo bitewe n’izo nsengero baba bagiyemo.

Yagize ati”Nubwo ntakibazo mfitanye na buri umwe kubijyanye no kuryoherwa n’imyemerere ye, ariko bagomba guhitamo niba bashaka gukomeza kuba abapolisi cyangwa bakaba abapasiteri”.

Yatgetse kandi ko hatangira iperereza ku bapolisi bata akazi.

Comments are closed.