Harageze ngo Isi ihagurukire ikibazo cy’ibiribwa-Perezida Kagame

4,797

“Uruhererekane rw’ibiribwa ku Isi rufite agaciro ka tiliyari zisaga 8 z’amadolari y’Amerika, angana na kimwe cya cumi cy’ubukungu bw’Isi yose. Muri Afurika, 70% by’abantu bakuru bakora mu buhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.”

Iyo mibare ni iyashimangiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ruhererekane rw’Ibiribwa, aho yashimangiye ko iki ari cyo gihe Isi ikwiye guhagurukira ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu bice bitandukanye by’Isi, ibipfushwa ubusa ndetse n’ubuhinzi butanga umusaruro udahagije.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Nzeri 2021, yagarutse ku buryo uruhererekane rw’ibiribwa rushobora kuvugururwa rukagira uruhare rukomeye mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze mu 2030.

Perezida Kagame yashimiye Ndashimira Umunyamabanga Mukuru wateguye iyi nama mpuzamahanga ibaye iya mbere yibanze ku ruhererekane rw’ibiribwa nk’umuyoboro w’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubuhinzi bukorwa n’umubare munini muri Afurika usanga uruhererekane rw’ibiribwa ku mugabane rucikaguritsemo ibice kandi rudakora neza.

Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ko abarenga 35% bashonje ku Isi, ibi bikaba byerekana uburyo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ku isi byatanga amahirwe menshi yo kwihutisha iterambere ryerekeza ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Perezida Kagame yagize ati: “Guhindura uruhererekane rw’ibiribwa rero birakenewe, uhereye ku kongera ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi mo rwego rw’ibinyabuzima, bikajyana no koroshya uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari, ndetse no guhanga udushya. Ibi ni ukuri cyane mu gihe dukomeje gukora kugira ngo tugabanye ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko kuri Afurika, intego nyamukuru ari uguhagarika umugabane gukomeza kwishingikiriza cyane ku biribwa bitumizwa mu mahanga, kurandura imirire mibi, no guhanga imirimo mishya.

Yongeye kugaruka ku byo Ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere (NEPAD) cyakoze mu guhuza ibitekerezo bihuriweho n’ibihugu by’Afurika mbere y’iyi nama.

Ibyo bitekerezo bishingiye ku ngingo eshanu z’ingenzi. Iya mbere ni ukwemeza politiki zimakaza ibiribwa bifite intungamubiri, gushyiraho ubuhunikiro bw’ibiribwa, no kwagura gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ingingo ya kabiri ni iyo gushyigikira amasoko ya buri gihugu n’uburyo bwo kugemura uruhererekane rw’ibiribwa no kwagura ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.

Iya gatatu ni uguharanira kongera inkunga y’ubuhinzi kugeza 10% by’amafaranga akoreshwa na Leta, mu gihe iya kane ari iyo korohereza abahinzi-borozi bato, no guharanira ko abagore babona ubushobozi bubafasha kongera umusaruro.

Ingingo ya gatanu ni ukwagura inshundura z’umutekano hamwe n’ikoranabuhanga ritanga amakuru y’ikirere.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana iterambere ry’iyo mishinga umunsi ku munsi bizajyana n’ubugenzuzi buhoraho bukorwa muri gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yo guhuza ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (CAADP).

Ati uburyo bushya bwo gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi bishobora kwihutisha uru rugendo, cyane cyane nk’Inkunga yagenewe Ibiribwa na gahunda zo kunoza imirire yashyizwehoo na Banku Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Yavuze ko iyi nama itanga urufatiro rwo kongera kwiyemeza kw’Isi yose ku birebana n’ubufatanye bukenewe mu rwego rwo guhindura uruhererekane rw’ibiribwa, no kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.

Ati: “Ubu ni cyo igihe, ngo isi ihagurukire iki kibazo, twese hamwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Manuel de Oliveira Guterres, na we yashimangiye ko ari ingenzi cyane kuvugurura uruhererekane rw’ibiribwa ku Isi kuko ruteza ibibazo bitandukanye abatuye Isi.

Yavuze ko mu gihe miliyoni amagana z’abatuye Isi bajya kuryama batariye buri munsi, abana bakaba bicwa n’inzara ahatandukanye ku rundi ruhande usanga hari abandi bishwe n’umubyibuho ukabije.

Imibare yatanze igaragaza ko abasaga miliyari 3 ku Isi badashobora kwigondera kubona indyo yuzuye, mu gihe miliyari ebyiri bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije na ho abasaga miliyoni 462 bakaba bafite ibilo bike cyane ugereranyije n’ibikwiriye umubiri wabo. Ibyo bibazo ngo bihari mu gihe hafi kimwe cya gatatu cy’ibiribwa byera ku Isi bipfa ubusa.

Inama yiga ku biribwa yateranye ku munsi wa gatatu w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) ya 76 iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 kugeza ku ya 30 Nzeri 2021.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.