Ubufaransa bwatangiye gukurikirana Bwana Baguma ku byaha bya jenoside

4,975
Kwibuka30

Philippe Hategekimana (Biguma) yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu mwaka wa 2005 anahindura izina yitwa Philippe Manier. Guhindura izina ntibyasibye isano n’amateka afitanye n’u Rwanda nk’igihugu cye cya kavukire, aho yasize icyasha gikomeye ku buzima bwe.

Kuri ubu Hategekimana agiye kuryozwa ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yari Umujandarume mu majyepfo y’u Rwanda, nyuma y’aho yongeye kohererezwa Urukiko rw’Ibanze rw’i Paris ngo rusuzume ibyaha akekwaho bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abacamanza b’abagenzacyaha babiri, bazobereye mu manza zirebana n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, bategetse ko Philippe Hategekimana atangira kuburanishwa.

Hashize imyaka ibiri n’igice uyu mugabo w’imyaka 65 atawe muri yombi, akaba na none agomba kubazwa uruhare yagize nk’umwe mu bari mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside no kuyobora ubwicanyi.

Hategekimana yari afite ipeti rya Adjudant-Chef akaba umwe mu bari bashinzwe Jandarumori ya Nzanya mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Mu idosiye ya Philippe Hategekimana hagaragaramo ubuhamya bw’ukuntu ubwe yiyiciye Abatutsi basaga 10 barimo n’uwari Burugumesitiri warwanyije ikorwa rya Jenoside muri Komini yayoboraga.

Hategekimana kandi yanategetse ko hashingwa za bariyeri zafatirwagaho abatutsi muri komine zitandukanye, ashishikariza abasivili kwica Abatutsi nk’uko abacamanza babitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Abashinjacyaha banditse mu idosiye bagira bati: “Nkuko bigaragazwa n’ubuhamya, yahaga abajandarume yahitaga ashyirwa mu bikorwa ndetse we ubwe yagize uruhare mu bwicanyi no mu bitero byagabwe ahatandukanye.”

Uyu mugabo wahawe akazina k’agatazirano ka “Biguma” yari umwe mu bateguraga bakanayobora ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu misozi ya Nyabubare na Nyamure yo mu Karere ka Nyanza, ahatsembwe Abatutsi basaga 15,000.

Hategekimana umaze igihe atuye mu gace ka Rennes, yahuze u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yarageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 aho yahise abona icyangombwa cy’ubuhunzi ku myirondoro itari yo.

Kwibuka30

Mbere yo guhabwa ubwenegihugu, yabaye mu nzego zishinzwe umutekano mu Bufaransa. Mu mezi make mbere y’uko atabwa muri yombi, Hategekimana yabanje kwerekeza muri Cameroun bituma abagenzacyaha b’u Bufaranza bakeka ko yari yateguye guhunga.

Izo mpungenge zari zishingiye ku kuba itangazamakuru ryaratangaje ibijyanye n’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR), cyashimangiraga uruhare rwa hategekimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2018 ni bwo Hategekimana yafatiwe i Yaoundé mu murwa Mukuru wa Cameroun, yoherezwa mu Bufaransa nyuma y’umwaka umwe. Yatangiye kubazwa taliki ya 15 Gashyantare 2019 ndetse aba afunzwe by’agateganyo.

Alain Gauthier washinze CPCR yishimye uburyo idosiye ya Hategekimana iri mu zirimo kwihutishwa cyane, ati: “Ni imwe muri dosiye zirimo kwihutishwa cyane, kandi biratunyuze cyane. Mu gihe hafashwe ingamba zo kumukurikirana afunzwe, biragaragaza ko iyi dosiye izasozwa vuba na bwangu.”

Ibintu bikomeje guhindura isura ku banyarwanda bakekwaho Jenoside bamaze imyaka isaga 27 barabonye ijuru rito mu Bufaransa, bikaba biri no mu byagize ingaruka ku mubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Nyuma ya Reporo zakozwe ku mpande zombi zigaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda, hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kuzahura umubano no gukosora amakosa yari yaradindije ubutwererane busesuye.

U Bufaransa bwiyemeje ko nta muntu uwo ari we wese ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi uzacika ubutabera.

Hategekimana abaye uwa munani woherereje Urukiko rw’Ibanze rw’i Paris. Kugeza ubu batatu muri abo bohererejwe urukiko ni bo bamaze guktirwa n’inkiko, urubanza rw’ubu bwoko rwa nyuma rwaherukaga kuba mu 2018.

Abandi bategerejwe bategerejwe mu rukiko ni Claude Muhayimana wari umushoferi muri imwe muri hoteli zakoreraga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ushijwa kuba yaratwaraga Interahamwe zigiye guhiga no kwica Abatutsi. Biteganyijwe ko azitaba urukiko hagati ya taliki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 17 Ukuboza.

Hari kandi Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, biteganyijwe ko azitaba ubutabera guhera taliki ya 22 Werurwe 2022. Bucyibaruta yafunzwe bwa mbere mu mwaka wa 2007 ubwo abarokotse Jenoside batangaga amakuru yerekeye ibyaha yakoze mu Rwanda.

Comments are closed.