Haravugwa ubwandu bwinshi bwa Covid-19 mu bafungiwe muri kasho ya polisi Rwezamenyo

6,232

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus, ibintu byatumye Leta ifata izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ryayo ku buryo hari ibice bimwe na bimwe byo mu Rwanda byashyizwe muri gahunda ya #gumamukarere#.

Kugeza ubu, nkuko imibare ya RBC ibigaragaza, umujyi wa Kigali ukomeje kuza ku isonga mu kugira ubwandu bwinshi. Benshi baribaza impamvu y’ubu bwiyongere, ndetse bamwe bagerageza kwiha impamvu zabyo, bakavuga ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyago.

Amakuru dufite avuga ko hamwe mu hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, ni muri Kasho ya station ya Polisi ya Rwezamenyo iherereye i Nyamirambo.

Uwitwa Shema Ramiro, wivugira ko aherutse kuhafungirwa, yavuze ko muri kasho ya Polisi Station ya Rwezamenyo harimo abantu benshi barwaye coronavirus, mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter akabwohereza Polisi, yagize ati: “Polisi, ese ubwo muzi ko kuri station ya Rwezamenyo huzuye abarwayi ba Covid-19, turi itsinda ry’abantu bahaherutse (Gufungirwayo) vuba, tukigera hanze twaripimishije, hafi ya twese dusanga dufite coronavirusi…”

Ubu butumwa Bwana Shema Ramiro yabwohereje Polisi y’u Rwanda ndeste aha na kopi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Icyakora mu gusoza ubutumwa bwe, yahise amera nk’ubaza polisi impamvu ikomeje koherezayo abantu batarandura.

Munsi y’ubutumwa bwe, Polisi y’u Rwanda nayo yahise imusubiza, imubwira ko igiye gukurikirana icyo kibazo.

Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Station ya Polisi ya Rwezamenyo ndetse n’ababishinzwe muri RBC ariko kugeza ubu turi kwandika iyi nkuru ntitwabashije kugira uwo tubona ku murongo wa telefoni muri abo bose kugira ngo baduhamirize ayo makuru.

Gusa, munsi y’ubwo butumwa, hari undi witwa Izabayo Fabien, we yahise abihamya avuga ko nawe yigeze kuhafungirwa, ahamya ko muri iyo kasho harimo abarwayi benshi ba coronavirusi.

Comments are closed.