Kigali:Polisi yerekanye abantu 26 bafashwe batwaye imodoka basinze

5,158
Kwibuka30

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk ‘uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.Bariya bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu uko ari 26 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ine ikurikirana.

Ati”Bariya bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 uku kwezi kwa Kamena,  harimo abari batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse mu masaha ya nijoro aho bagombaga kuba bageze aho bataha.”

Yakomeje avuga ko ibyo bakoze babikoze ku bushake kandi babizi kuko bose ni abashoferi bafite impushya zibibemerera gutwara ibinyabiziga kandi bose bazi amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nta muntu n’umwe wemerewe kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yongeye kwibutsa abantu ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe ariyo mpamvu abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

Kwibuka30

Mazimpaka Patrick Umwe mu bafashwe yagaragaje ko  atari yanyoye ibisindisha ahubwo yafashwe atwaye  imodoka mu masaha ya nijoro aho yagombaga kuba ari mu rugo.

Ati “Nafashwe ntwaye imodoka saa yine z’ijoro narengeje saa tatu, ntabwo nari nanyoye ibisindisha usibye ko nari nanyweye ka Kambucha.”

Umumotari witwa Emmanuel yemeye ko tariki ya 19 Kamena yafatiwe mu Karere ka Gasabo, i Kibagabaga afatwa atwaye moto yanyoye ibisindisha. Emmanuel yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa kuko bishobora guteza impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu ko Polisi itazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwa COVID-19 ndetse no kurwanya abatwara banyoye ibisindisha. Yongeye kwibutsa abantu ko uzajya yanga kupimwa ngo herebwe ko atasinze bizaba bisobanuye ko yemeye ko yasinze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.