Ibisabwa insengero ngo zisengerwemo hirindwa Covid-19 bikomeje ku tavugwaho rumwe n’Abapasitori

12,687
Kwibuka30

Harikugenga humvikana abica amabwiriza yokwirinda Covid-19 ugasanga bagiye mu mashyamba bita Ubutayi mu migezi, mu buvumo hirya no hino mu gihugu, None bamwe mu bapasitoro bo mu byaro babona ibyo basabwa kugira ngo insengero zabo zifungurwe muri ibibihe byo kwirinda Covid-19 ari nk’amananiza kuko nabayobozi babagenzura nabo batabasha kubyubahiriza neza.

Abavuga ibi babihera ku kuba umuturage usabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo yemererwe kwinjira mu rusengero, ari nawe ujya ku Kagari no ku Murenge ndetse no mu isoko, nyamara ho ugasanga iyubahirizwa ry’aya mabwiriza ridakajijwe nko mu nsengero .

Umupasitoro mu murenge umwe w’icyaro mu Karere ka Huye, agira ati “Mu rusengero babanje kudusaba gusiga metero n’igice hagati y’umuntu n’undi, ubu mu mabwiriza mashyashya ni metero ebyiri. Nyamara abantu barava mu rusengero, bajye mu isoko, kandi mu isoko baba babyigana. Mu mudugudu baremesha inama, ikitabirwa n’abatambaye udupfukamunwa, bakanicara bahekeranye”.

Mu kiliziya abantu bicaye bahanye intera
uko murusengero bicara birinda covid-19 kuko nintebe hamwe bamaze gushyiraho ibimenyetso byahemewe kwicara nahatemewe

Uyu mupasitoro anavuga ko hari aho usanga ku Kagari baremye inama nta na kandagira ukarabe bahazanye, nyamara ku rusengero ho bakabasaba kubaka urukarabiro rugezweho.

Ati “Baradusaba kubaka urukarabiro umuntu yegereza intoki amazi akizana. Bene izo nkarabiro zifashisha umuriro kandi mu cyaro iwacu nta wuhari. Nta n’amazi ahoraho ahari ku buryo urwo rukarabiro rwakwifashwa igihe cyose. Umugenzuzi yaza wamwereka kandagira ukarabe, ngo oya, nimwubake urukarabiro”.

Akomeza agira ati “Uranyaka agapimamuriro mu rusengero, mu isoko ho karahaba? Ku Murenge no ku Kagari ho karahaba? Kandi ko abantu birirwayo! Ukibaza uti ese umuturage ujya aha hose ko ari umwe, buriya we ntareba we ntatekereza? Ku buryo hari n’abibaza ko ikidashakwa ari ugusenga”.

Agapimamuriro na ko kari mu bibangamira insengero zo mu byaro zifuza gukomorerwa na zo, kuko ngo kagura hagati y’ibihumbi 80 na 60, kandi kubona ayo mafaranga mu byaro nyuma y’igihe kirekire insengero zidakora bitoroshye, kuko abayoboke bagomba kuyishakamo bakennye.

Ababona ibisabwa kugira ngo insegero zifungurwe ari nk’amananiza, bacika intege, bagatangira gutekereza kurekera aho kubiharanira. bigatuma umuntu yakwibaz ngo: Ese ubundi ni ngombwa kujya mu rusengero? Mu rugo ho umuntu ntiyahasengera?

Pasitoro Charles Kabagire, uhagarariye Itorero ADEPR mu Karere ka Nyaruguru avuga ko uretse kuba ari n’itegeko ry’Imana, guterana abantu bagasenga, binagira umumaro mu gutuma abantu bitwara neza muri sosiyete.

Ati “Mu mezi ane gusa yashize abantu badaterana, dufite abadiyakoni bacyuye abandi bagore. Dufite abantu benshi babaye abasinzi n’abasigaye bakubita abagore babo. Nubwo umuntu yavuga ngo gusenga ni mu mutima, ariko guterana nabonye ari ikintu gikomeye cyane. Burya hari n’ugwa mugenzi we akamubyutsa”.

Agakiza.rw
Kwibuka30

Pasitoro Kabagire anavuga ko iyo amateraniro akora, amakorari, amahugurwa, ibyiciro by’abantu basenga n’ibindi bikorwa by’amatorero, bituma abantu bahuga, ntibabone umwanya wo kujya mu bintu bidakwiye.

Ni na yo mpamvu atekereza ko insengero zari zikwiye gusurwa, zigakomorerwa ari nyinshi, bityo abayoboke bakabasha guterana, kuko intera ya metero ebyiri hagati y’abantu isabwa mu nsengero, ntihanabeho amateraniro arenze atatu ku munsi, bituma ababasha guterana baba bakeya.

Icyifuzo cye gishyigikirwa n’umupasitoro wo mu Karere ka Gisagara, wongeraho ko abantu bagiye babasha guteranira mu nsengero, abapasitoro n’abapadiri na bo bashyiraho akabo mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arushaho kwitabwaho.

Agira ati “Bageze mu rusengero bagasanga hubahirizwa intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi nyamara hanze ari imwe, hari abahita babona ko ibintu bikaze, bagafata n’ingamba zo kwirinda. Gufungura insengero byanatuma dufasha mu bukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus kuko burya abasenga bumva kurusha abandi baturage muri rusange”.

Ingamba zo kwirinda Covid-19 zikazwa mu nsengero kuko haba hafunganye

ushoborakwibaza impamvu ubusanzwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 havugwa ko abantu bakwiye kubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, nyamara mu nsengero ho hagasabwa ebyiri.

Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), yasobanuye ko kuba mu nsengero haba hafunganye, kuko ari mu nzu, byongera ibyago byo kwandura Coronavirus.

Ati “Mu nsengero abantu baba baririmba, babwiriza. Hari ufite Coronavirus, uducandwe irimo tuguma mu kirere ahongaho, tukaba twakwanduza abantu benshi ku buryo bworoshye. Nyamara ahafunguye nko mu isoko, hari n’umwuka mwinshi, hari n’umuyaga, tuhava vuba vuba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko amabwiriza ajyanye no gukomorera insengero akwiye gukurikizwa hatitawe ku kuba hari abanyuzamo bagateshuka ku kwirinda Coronavirus, cyane ko ikigamijwe ari ukurinda ubuzima.

Ati “N’undi wese waba afite imyumvire y’uko ari ukubagora, atekereje yabona ko nta kintu umuntu yashyiraho gihungabanya umuntu kugira ngo arengere ubuzima. Ahubwo ibishyirwaho byose ni ukugira ngo ibikorwa bikomeze n’abantu bagire ubuzima bwiza”.

Uyu muyobozi anavuga ko insengero zizakomeza kugenda zifungurwa buhoro buhoro, hifashishijwe amatsinda ahuriweho n’inzego z’ubuyobozi hamwe n’ihuriro ry’amatorero n’amadini, mu mirenge no mu turere.

Kugeza ubu mu karere ka Huye hamaze gukomorerwa insengero 27 kuri 210 zari zemerewe kuhakorera. Kandi muri ziriya 27, hari esheshatu zo mu Murenge wa Tumba zabaye zongeye gufungwa nyuma y’uko hari umuntu umwe uhatuye wasanzwemo Covid-19.

kuba insengero zitarafungurwa ntibyagatumye abasenga bakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda kuko hirya no hino hagenda haboneka abantu basengera mungo, mu mashyamba kandi bitemewe. umuturarwanda wese yasabwe kwirinda hari nagahunda yashyizweho yiswe”NTABARINJYE “.

Leave A Reply

Your email address will not be published.