Leta y’Ubushinwa irasaba abaturage kudasigaza ibiryo ku isahani

10,480
“Kweza isahani” ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe mu Bushinwa.

Nyuma yuko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping avuze ko ingano y’ibyokurya bimenwa iteye ubwoba, ubushinwa bwatangije ubukangurambaga bwahawe izina ryo “kweza isahani” bugamije kugabanya ibimenwa.

Ibi bije nyuma yuko Covid-19 itanze impuruza ku ibura ry’ibiribwa mu Bushinwa bikiyongeraho ko mu majyepfo y’igihugu hamaze iminsi havugwa imyuzure yangije ibihingwa byari bigeze igihe cy’isarurwa.

Televiziyo y’igihugu yagaragaje kandi inenga abantu bafite umuco wo kwifata amashusho bari kurya umurundo w’ibiryo.

Nyuma y’ubutumwa bwa Bwana Xi, ikigo kigemura ibiribwa mu mugi wa Wuhan cyasabye inzu zigurisha ibiryo bitetse (restaurant) kugabanya ingano y’ibiryo ziha abazigana bari mu matsinda.

Mu buryo bushya bwo guha abazigana amafunguro, itsinda ry’abantu 10 rizajya rihabwa amasahani icyenda y’ibiryo.

Gusa ibi bishobora kugorana kuko muri iki gihugu hamenyerewe umuco wo gutumiza ibiryo byinshi birenze ibikenewe.

Mu gihe abantu bari mu matsinda, kumara ibiryo ku isahani bifatwa nko gusuzugura ababakiriye bagaragaza ko bafite ibiryo bidahagije.

Bamwe mu baturage bamaganiye kure ubu buryo bushya bwo kugabanya ibiryo bwiswe “N-1”. Ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo, rukoreshwa cyane mu bushinwa, umwe yanditse ati “Niba se umuntu agiye muri Restaurant wenyine? Azahabwa amasahani angahe? Zeru???”

Ikigo gitangaza amakuru cya Leta, CCTV, cyagaragaje amashuaho abantu bifata bari kurya ibiryo byinshi, ibizwi nka “Mukbang” bikorwa muri Aziya no mu Bushinwa.

CCTV ivuga ko abenshi muri bo babiruka kuko igifu kiba cyananiwe gukora igogora bivuye ku kuvundiranya ibiryo byinshi icyarimwe.

Mu 2015, ikigo World Wide Fund for Nature, ishami ryo mu Bushinwa cyatangaje ko hagati ya toni 17 na 18 z’ibiryo zamenwe mu Bushinwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.