Hari bamwe mu baturage bo mu duce twasubijwe muri #Gumamurugo# batari bamenye ko batemerewe kugenda

7,545
Mu mujyi wa Kigali amategeko ya 'guma mu rugo yorohejwe muri uku kwezi

Hari bamwe mu baturage bo mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo batari bamenye amakuru, batungurwa no kubwirwa ko batemerewe kugendagenda

Mu ijoro ryakeye nibwo ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yafashe umwanzuro wo gusubiza imwe mu midugudu itandatu yo mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu mugi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo kubera ko muri utwo duce hagaragayemo icyorezo cya coronavirus.

Uwitwa Clarisse Mutamuliza utuye i Gikondo mu mudugudu wa Nyenyeri washyizwe mu kato, yabwiye BBC dukesha ino nkuru ko atari azi ibyaraye bitangajwe na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko ayabyutse agiye ku kazi agasubizwa mu rugo n’abashinzwe umutekano.

Yagize ati: “Sinarinzi ibyabaye, sinarinzi ko hari abatuye mu mudugudu wacu basanganye coronavirus. Ntakundi“. Undi witwa MARADONA utuye ahitwa Merez ya kabiri, yabwiye umunyamakuru wacu ko nawe yazindutse agiye gutega moto, maze atungurwa no kubona abashinzwe umutekano ku marembo bamubwira ko atemerewe kugendagenda.

Ministeri y’ubuzima yasabye abaturage bo muri utwo duce ko bakwihanga bakareka gusurana, ndetse abizeza ko Leta iri bufashe abari batunzwe n’akazi ka buri munsi.

Ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari abagaragaje ko batari bamenye umwanzuro waraye ufashwe bagatungurwa no gusubizwa mu ngo igihe bari basohotse bajya mu mirimo yabo.

Mu minsi irindwi ishize minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje abantu 204 bashya banduye coronavirus, muri bo 21 ni abo mu mujyi wa Kigali abandi biganje mu duce twa Rusizi mu burengerazuba na Kirehe mu burasirazuba.

Kugeza ubu, imibare yatanzwe na ministeri y’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko abantu 850 bamaze kwandura coronavirus, 385 barayikize naho abo yishe ni babiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.