Hari gutekerezwa uburyo Mwalimu n’abakozi b’akagali bakongerwa umushahara.

9,651
Kwibuka30
Abarimu basabye umushahara w'ibihumbi 80 ku kwezi | IGIHE

Mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 n’intambara uya Ukraine, bituma ibiciro bizamuka, ubu Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo abakozi bo mu tugali n’abarimu bakongerwa imishahara.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gutekereza uburyo abarimu ndetse n’abakozi bo mu tugali mu Rwanda bakongerezwa umushara kubera ko bimaze kugaragara ko imishahara yabo bantu idahuye n’ibihe tugezemo ndetse ko iyo mishahara itababashisha guhangana n’izamuka ry’ibiciro riri ku isoko muri iyi minsi, izamuka ryatewe ubwa mbere n’icyorezo cya Covid-19 noneho biza kongera guhumira ku mirari n’intambara y’igihugu cy’Uburusiya muri Ukraine.

Ibi byemejwe na ministiri w’intebe Dr NGIRENTE ndetse anavuga impamvu u Rwanda na guverinoma ayoboye byatinze gukora iki gikorwa.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yirinze guhita ifata umwanzuro ku kongera imishahara kubera ko ihugiye mu gushaka umuti w’ibibazo by’ubukungu by’igihe gito bigaragara ko bitazamara imyaka myinshi.

Yavuzeko ariko ikibazo cy’umushahara wa mwarimu n’uw’abakora mu tugari cyihariye kuko Guverinoma yari yatangiye kugishakira umuti urambye na mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.

Kwibuka30

Yavuze ko hari haramaze gufatwa gahunda yo kujya hongerwa 10% ku mushahara wa mwarimu buri mwaka, ikaba ari gahunda imaze imyaka itatu ikorwa.

Ati: “Ikibazo cyahaba ni uko umushahara wo hasi, nk’umwarimu wo mu mashuri abanza we ubu yongererwa 10% ku mushahara uri hasi cyane. Nko mu mashuri yisumbuye ho 10% riba rifite icyo ryongeyeho kuko riba rihereye ku mushahara uri hejuru gatoya.”

Yakomeje agira ati: “Ariko hejuru y’iryo 10% ryiyongera kandi tugikomeje kongeraho, hari n’ibindi bikorwa turimo guteganya byiza mu gihe kiri imbere. Ni igikorwa kirimo gutegurwa, duteganya ko kizagira impinduka nziza ku mushahara wa mwarimu.”

Yahimangiye ko umushahara wa Mwarimu n’uw’abakozi bo mu Tugari ari  umushinga Leta irimo gutegura ikazawutangaza igihe gikwiye kigeze. Ati : “Ni inzego tuzirikana cyane nka Leta ariko nanone ku bushobozi bwa Leta hari ibyo tutahita dukora tubanza kuganira tukabitunganya. Ariko nagira ngo izo nzego ibiri mvuge ko zitandukanye n’izindi.”

Dr. Ngirente yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu, aho yemeje ko Leta yashyizemo miliyari zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira abikorera bafite imishinga y’ishoramari mishya cyangwa abashaka kwagura ishoramari basanganywe.

Mu muhango wo gutangiza icyo cyiciro, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema gushyiraho ingamba zitandukanye zigamije gushyigikira iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.  

Comments are closed.