“Hari ikizere ko twarenga kino kiciro tukagera muri kimwe cya kabiri” Mashami
Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru AMAVUBI yijeje Abanyarwanda ko hari amahirwe yo kuba ikipe yakomeza ikarenga ikiciro cya kimwe cya kane.
Aho aherereye mu gihugu cya Cameroune ari naho hakomeje kubera amarushanwa ya CHAN, Umutoza w’ikipe y’igihugu AMAVUBI Stars Bwana VINCENT MASHAMI, yagiranye ikiganiro na Radio y’igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, maze yizeza Abanyarwanda ko hari ikizere ko Abakunzi b’ikipe y’igihugu bashobora kongera kwishima mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo ikipe y’igihugu izaba icakirana n’ikipe y’igihugu cya Guinea mu guharanira itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri.
Mashami Vincent yagize ati:”Tugeze aho bikomeye, si byiza gupfa gutanga amakuru y’ikipe yawe, ni nko kubaza amakuru umugaba w’ingabo kandi ari ku rugamba. Ariko turashima ko nta mukinnyi wacu kugeza ubu wari wandura COVID-19 kandi bose biteguye gukina uyu mukino, gusa hari ikizere cyo kongera gushimisha Abanyarwanda tukabaha intsinzi itwmerera gukomeza mu kindi kiciro.”
Muri kiriya kiganiro Mashami Vincent yari kumwe na Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge. U Rwanda kuri iki Cyumweru saa 21h00 ruzakina na Guinea muri 1/4 umukino uzabera kuri kuri iki Cyumweru kuri Limbe Omnisports Stadium.
Mashami yashimye uruhare Perezida Paul Kagame agira mu giteza imbere Siporo no kuyikunda, ndetse mu mukino Amavubi yatsinzemo Togo. Perezida Kagame yari yasabye abasore b’u Rwanda kwitanga.
U Rwanda kuri iki Cyumweru saa 21h00 ruzakina na Guinea muri 1/4 umukino uzabera kuri iki Cyumweru kuri Limbe Omnisports Stadium.
Yagize ati:“Twishimira kuba dufite umuntu umeze nka Perezida w’Igihugu cyacu uduhora inyuma. Kuba adukurikirana nta gitutu adushyiraho kuko na we akunda siporo ahubwo ni umugisha kumugira. Turamushimira kuko ni agaciro kugira Umuyobozi w’Igihugu nka we.”
Umutoza w’Amavubi avuga ko ashima kuba u Rwanda rugeze muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, Ati “Ibyabaye 2016 ni amateka ubu turi kureba imbere ngo dushyireho akandi gahigo muri iri rushanwa.”
Amakipe ari muri 1/4 ni Cameroon, Mali, Guinea, Zambia, u Rwanda, DR.Congo, Congo Brazzaville na Maroc. Kuri uyu wa Gatandatu, saa 18h00 Mali irakina na Congo Brazaville nyuma saa 21h00 Cameroon ikine na DR.Congo.
U Rwanda kure rwageze muri iri rushanwa rya CHAN, ni mu mikino ya 1/4 k’irangiza aho muri 2016 mu mikino rwari rwakiriye rwatsinzwe na DR.Congo 2-1.
Mashami Vincent ni we Mutoza w’Umunyarwanda ubashije kugeza ikipe y’u Rwanda kure mu marushanwa nyafurika.
Comments are closed.