Harry Maguire kapiteni wa Manchester United yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umupolisi

7,802

Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gukubita umupolisi ku kirwa cya Mykonos mu Bugereki.

Itangazamakuru ryo mu Bugereki ryatangaje ko Harry Maguire yatawe muri yombi ubwo yari mu itsinda ry’abagabo barwaniye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos.

Kapiteni wa Manchester United yari mu biruhuko kuri iki kirwa nyuma y’uko ikipe ye isezerewe mu irushanwa rya Europa League, itsinzwe na Seville muri ½.

Ikinyamakuru Proto Thema cyo mu Bugereki cyanditse ko Maguire yafashwe nyuma y’ubwumvikane bucye bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kane hanze y’akabari, polisi yo muri ako gace ikahagoboka.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Mykonos rivuga ko “Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yabwiye nabi umupolisi akanamukubita. Uko ari batatu bananije polisi ubwo bajyanwaga kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.”

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko iri gukurikirana ibyabaye ndetse kapiteni wayo ari gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu Bugereki.

Bivugwa ko polisi yahamagajwe n’abatuye muri ako gace ka Mykonos ahagana saa sita n’igice z’ijoro (00:30), ibwirwa ko hari amatsinda abiri y’Abongereza yarwaniraga hanze y’akabari ku kirwa.

Bavuze ko abagabo batatu bo muri ayo matsinda babwiye nabi polisi ndetse bagashaka kuyirwanya ubwo yahagobokaga.

Uko ari batatu barimo Maguire, bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.

Comments are closed.