Hasohotse inkoranyamagamo y’imvugo y’amarenga
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda imaze gusohora igitabo cy’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga. Iki gitabo ngo kije gukemura bimwe mu bibazo byari mu mashuri yigisha abatumva ntibanavuge.
Gusa menshi muri aya mashuri ngo ntarabona iki gitabo, hari n’avuga ko byahageze ariko ku mubare mutoya cyane.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko icy’ingenzi kwari ugutunganya iki gitabo, kugitubura byo bikaba ari akazi katazagorana cyane.
Iyi nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ni igitabo kigizwe n’amagambo cyangwa ibimenyetso biyagaragaza bigera ku bihumbi 2000.
Ivugwa ko ikoze ku buryo buvuguruye cyane kandi buteye imbere ugereranije n’iyari iriho yo yari ifite amagambo magana inani gusa.
Aime Frederic Rangira ni impuguke mu burezi bwihariye bw’abatumva ntibabone ndetse akaba yaranagize uruhare mu gutunganya iyi nkoranyamagambo.
”Harimo ibishushanyo bigaragaza ijambo runaka, uko ukoresha amaboko cyangwa ibice by’umubiri (movement) n’amagambo abisobanura kugira ngo humvikanishwe icyo ushaka kuvuga.
Bizafasha utumva utazi amarenga neza ndetse n’abashobora kumva babashe gusabana n’abafite ubu bumuga.”
Ikigo cyigisha abatumva batanavuga cya Ngoma mu karere ka Huye kimaze imyaka 52 cyigisha abafite ubu bumuga. Cyashinzwe n’abihaye Imana b’Abafurere bo mu muryango wa Mutagatifu Gabriel. Kuri ubu gifite abanyeshuri 120 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ni kimwe mu bigo bikeya byashoboye kubona iyi nkoranyamagambo.
Frere Jean Claude Munyaneza ni we muyobozi w’iki kigo, ubu gifite abana 120 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Kuri we kuboneka kw’iyi nkoranyamagambo ngo ni ikintu cy’ingenzi muri ubu burezi bwihariye.
”Kizafasha (igitabo) abarimu bashya kuba bakwihugura ndetse n’abasanzwe bazongera ubumenyi mu magambo mashya kuko ururimi rw’amarenga na rwo rurakura kimwe n’izindi.”
Kabatesi Beatrice ni umwarimu muri iri shuri. Yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku bana batumva ntibavuge.
Yishimira cyane kuba iki gitabo kibonetse ariko akagira n’ibyo yifuza:
”Iyi nkoranya itaraboneka hariho imbogamizi nyinshi. Hari amagambo amwe n’amwe tutashoboraga kubonera amarenga, bikadusaba kwirwanaho ku buryo umwana abyumva. Ariko aho iziye, dushobora kubona rya jambo n’irenga bijyanye.
”Gusa igitabo kimwe ku bana 120 ndetse n’abarimu benshi ntigihagije.Turasaba ko byatuburwa nibura umwarimu akagira igitabo cye.”
Umutara Deaf School ni irindi shuri riha uburezi bwihariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Ryo ni ishuri ryigenga riri mu karere ka Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba. Ubwo nabasuraga bari bataragerwaho n’iki gitabo ariko bafite icyizere cy’uko bazakibona vuba .
Umuyobozi w’iki kigo, Elevania Kamana, avuga ko iki kizahindura byinshi mu myigishirize.
”Ururimi rw’amarenga ruzaba rumwe”, nk’uko avuga.
”Kuko mbere wasanga ururimi rw’amarenga rushingira cyane ku nkomoko y’uwaruzanye. Ndumva iyi nkoranyamagambo izatuma ururimi rw’amarenga rutera imbere kandi ku rugero rumwe mu gihugu cyose.”
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ni yo iri ku isonga y’itegurwa ry’iyi nkoranyamagambo. Na yo yemera ko ibitabo byasohotse ari bikeya ariko ko akazi kari gakomeye kari ako kugitegura, ibyo kongera umubare wabyo na byo ngo birashoboka.
Emmanuel Ndayisaba, umuyobozi w’iyi nama avuga ko basanze ”ururimi rw’amarenga rushyirwa mu ndimi zemewe mu gihugu.
Badusabye gutegura uru rurimi, ni na yo mpamvu twateguye iyi nkoranyamagambo. Ubu turi kwigisha uko rukoreshwa ndetse twatangiye n’inzira zo gusaba ko rwakwemerwa nk’ururimi rw’igihugu.”
Kimwe n’abafite ubundi bumuga butandukanye, umubare w’abatumva ntibanavuge nturamenyekana.
Gusa ni bamwe mu bafite inzego zibahagarariye zikomeye nk’Ihuriro ry’igihugu ry’abatumva ntibanabone ririmo n’abantu bize bakaminuza.
Comments are closed.