HATEGEKIMANA SILAS w’imyaka 32 Yatapfunwe n’Ingona zo muri Nyabarongo

22,775

 

Bwana SILAS HATEGEKIMANA ingona yamuriye iramutapfuna abantu bananirwa kumukiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu mugoroba taliki ya 23/09/2019 nibwo inkuru yamenyekanye ko HATEGEKIMANA Silas wakoraga mu rugo rwo kwa ELIAS AYIRWANDA wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yariwe n’ingona zo muri Nyabarongo ndetse ko n’abari hafi bagerageje kumutabara ariko bikananirana.

Bwana Silas HATEGEKIMANA nk’uko bigaragara ku ikarita y’ubwisungane ya Mitiweri, akomoka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kibilizi akaba yari yaje ku Kamonyi mu rwego gushakisha imibereho. Mu myaka ibiri ishize ingona zariye abantu batari bake muri Nyabarongo, ariko hari hashize iminsi hatumvikana inkuru nk’izo cyane mu minsi ya vuba.

 

Comments are closed.