Havutse intambara y’amagambo hagati ya minisiteri ya Siporo n’abanyamakuru bashinjwa kwanga igihugu.

6,062

Nyuma y’aho minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madame Mimosa avuze ko hari abanyamakuru bihutira gukora inkuru batitaye ku ndangagaciro bagasebya igihugu, byatumye havuka intambara y’amagambo hagati ya minisiteri ya sport na bamwe mu banyamakuru ba sport.

Nyuma y’aho CAF itegetse ko ikipe y’u Rwanda AMAVUBI izakira umukino wo kwishyura, ikawakirira mu gihugu cya Benin kubera ko i Huye habuze ama hoteri ari ku rwego rwo kwakira imikino iremereye ya CAF, bamwe mu banyamakuru b’imikino bakora bimwe mu biganiro bikunzwe na benshi, bavuze ko ibyo byatewe n’uburangare bwa zimwe mu nzego za Leta harimo ministeri ya sport mu Rwanda, harimo n’ikigo nka RDB.

Ibi byavuzwe n’itangazamakuru byababaje cyane minisiteri y’imikino mu Rwanda ku buryo minisitiri wa Sport Madame MUNYANGAJU Mimoza yahise ashinja abo banyamakuru kutagira ishyaka n’ishema ry’igihuguku ko ahubwo baba batanguranwa no gukora inkuru.

Minisitiri yavuze ko abanyamakuru nk’abo bakwiye kuzongera kwicara hamwe bakibutswa amwe mu mahame y’itangazamakuru kuko ubundi ibyo bakora ari ugusenya igihugu mu buryo bufunguye.

Nyuma y’aya magambo, bamwe mu banyamakuru barimo Bwana Sam Karenzi uyobora radio FINE FM akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro “Urukiko rw’ubujurire”, kimwe mu biganiro bya siporo bikunzwe cyane hano mu Rwanda, yavuze ko hari abantu bamwe batekereza ko bakunda igihugu kuruta abandi kubera umwanya barimo, yagize ati:”Twebwe ntabwo twanga igihugu, n’ababikeka batyo baribeshya, natwe turagikunda kandi tutari mu myanya ikomeye, tuzi aho igihugu cyacu cyatuvanye, niba hari abafite amakuru atandukanye n’ayo twatanze azayavuze, dufite amabaruwa CAF yanditse, twayasomeye abantu…”

Bwana Sam Karenzi yakomeje avuga ko amahame atajya yigwaho ku buryo yazaganirwaho na minisitiri ko ahubwo icyakorwa ari ukureba niba ayo mahame yarakurikijwe, yagize ati:”Amahame ni amahame, ntacyo kuyavugaho gihari kuko n’ubundi ari amahame, amahame y’itangazamakuru afite uko akozwe

Usibye uwo munyamakuru, hari abandi bamyamakuru bavuze ko ministiri Mimoza ashaka kubacisha umutwe kandi ko atazabishobora, uwo munyamakuru ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ari kubashinja ibyaha by’ubugome kandi bikomeye, yagize ati:”Ni ibyaha bikomeye, kuki mu Rwanda tudakunda ukuri? umuntu ntakabazwe inshingano ze maze ahite ashaka uwo abyegekaho, impamvu twese twabivuze ni uko dukunda igihugu cyacu n’ikipe yacu, buri gihe iyo dutsinzwe turababara, kandi igituma tubivuga, ni uko tuba dushaka ko hagira ibikosorwa

Uku guterana amagambo kwavutse hagati y’izi mpande ebyiri si ibya none, kandi biravugwa ko nyuma y’umukino wo kwishyura uzahuza Benin n’Amavubi aya magambo azakomeza kuko bamwe mu banyamakuru ba sport barasanga ministre ari gushaka kubacisha umutwe abashinja ibyaha bihanirwa n’amategeko.

Bwana Regis Muramira kuri micro yagize ati:”…ni ibyaha bikomeye ari kudushinja, uziko imyaka wafungwa itari munsi y’irindwi?

Abanyamakuru ba sport benshi bagiye bavugwaho ikibazo cyo kutavuga rumwe na ministeri ya sport cyane ku maguru ajyanye n’umupira w’amaguru kuko abenshi muri bo batajya bemera kurya umunwa ku bibazo bimwe na bimwe, hari n’abandi bavuga ko ari ikibazo cya kera kuko hari abanyamakuru ba Sport batajya batumirwa mu nama zitandukanye no mu ngendo zo hirya no hino hanze y’igihugu kubera ko batajya bahisha amawe mu mafuti akorerwa muri minisiteri ya sport.

Comments are closed.