Henry Kissinger, wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ku myaka 100

1,669
Kwibuka30

Henry Kissinger, wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ku myaka 100 ari mu rugo iwe muri leta ya Connecticut.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri politiki mpuzamahanga, ntiryavuze icyateje urupfu rwe.

Kissinger yabaye umudiplomate mukuru w’Amerika n’umujyanama ku mutekano w’igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Richard Nixon (1969 – 1974) no ku butegetsi bwa Perezida Gerald Ford (1974 – 1977).

Yaharaniye ashimitse politiki yo koroshya ubushyamirane, yabyukije umubano w’Amerika n’Ubumwe bw’Abasoviyeti, n’umubano wayo n’Ubushinwa.

Uburyo bwe bw’imikorere ya diplomasi yo kuvugisha abarebwa n’ikibazo ariko badashobora kwicarana ku meza y’ibiganiro, ikizwi nka ‘shuttle diplomacy’, bwafashije mu gusoza intambara y’Abarabu na Israel yo mu 1973.

Kwibuka30

Ndetse n’ibiganiro bye byagejeje ku masezerano y’amahoro ya Paris, yasohoye Amerika mu ntambara ya Vietnam yari imaze igihe yarabaye akaga kuri Amerika.

Ariko ibyo abamushyigikira babona ko kwari ugushyira imbere ibishoboka mu ngiro muri politiki (“Realpolitik”) aho gushingira ku murongo w’ibitekerezo, abamunenga bo babyamaganye nk’ibintu bibi.

Yashinjwe gushyigikira mu buryo buteruye ihirikwa ry’ubutegetsi ryiciwemo abantu rya guverinoma y’amatwara ya gisosiyalisti muri Chili.

Kissinger yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, anamaganwa bikomeye nk’uwakoze ibyaha byo mu ntambara.

Heinz Alfred Kissinger yavukiye mu muryango w’Abayahudi w’amikoro ari hagati na hagati, i Bavaria mu Budage, ku itariki ya 27 Gicurasi (5) mu 1923.

Umuryango we waje guhunga itotezwa Abayahudi bakorerwaga n’ubutegetsi bw’aba Nazi, ariko wifatanya n’Abayahudi bakomoka mu Budage b’i New York muri Amerika, mu mwaka wa 1938.

Leave A Reply

Your email address will not be published.