RDC: Impunzi n’Abanyekongo Bahanganye mu Nkambi ya Mulongwe

2,382

Impunzi ziba mu nkambi ya Mulongwe iri mu burasirazuba bwa Repulika ya demokarasi ya Kongo ziravuga ko zihangayishijwe n’imvururu zongeye kuvuka kuri uyu wa gatatu hagati y’abaturage b’abakongomani na bamwe muri izo mpunzi kubera ikibazo cy’amasoko abo baturage bifuza ko aremera hanze y’inkambi.

Bamwe mu baturage b’abakongomani batuye i Mulongwe bakoze imyigaragambyo bafunga umuhanda uva mu Kibembe ujya mu nkambi n’imigozi, abandi nabo batwikira mu mihanda bimwe mu bikoresho by’isoko.

Comments are closed.