Herman Wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN yeretswe itangazamakuru.

8,324

Bwana Herman wagatagaje anumvwa kenshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yeretswe itangazamakuru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha herekanywe abagabo babiri bari mu mitwe y’iterabwoba ivuga ko irwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Abo bagabo babiri, ni NSENGIYUMVA HERMAN wari warasimbuye Callixte NSABIMANA wari wariyise SANKARA ku mwanya w’ubuvugizi bw’umutwe wa FLN ukorana na RUSESABAGINA, hamwe na Bwana Théobald wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PS IMBERAKURI. Aba bagabo babiri bafatiwe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bitero bya FARDC bigamije kurimbura imitwe y’inyeshyamba yose irwanira mu mashyamba yo muri icyo gihugu, bombi bakaba baragejejwe mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Ukuboza taliki ya 16.

Bwana HERMAN byari byarakomeje kuvuga ko yaburiwe irengero mu mwaka wa 2014, ndetse na Theobald umuryango we wari waravuze ko yaburiwe irengero kandi yaragiye mu mashyamba yo murI Congo mu mitwe y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Madame Marie MICHELLE umuvugizi wa RIB yasabye Abanyarwanda kutajya bapfa kuvuga ko runaka yaburiwe irengero, cyane ko nkaboTrump bombi imiryango yabo yari yaje kubaza inashakisha ikavuga ko abantu babo baburiwe irengero.

Bwana HERMAN yari mwarimu mu Karere ka Nyanza.

Urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda rwakomeje kuvuga ko bano bombi bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha nabwo bugashyikiriza ikirego cyabo parike. Aba bagabo bombi bahoze ari abarimu mu Rwanda bakurikinyweho ibyaha bijyanye n’iterabwoba, ndetse n’ibyaho byo gupfobya no guhakana genoside.

Leave A Reply

Your email address will not be published.