“…Dream Boys ntiteze gusenyuka na gato…” TMC

8,587
Kwibuka30

Jean Claude Mujyanama uzwi nka TMC yakuyeho urujijo ku isenyuka ry’itsinda rya Dream Boys.

Kwibuka30

Hashize iminsi ibinyamakuru butandukanye bya hano mu Rwanda byandika ko itsinda rya Dream Boys riri mu marembera ndetse ko ryaba rigiye gusenyuka, ibyo bakabihera ku bikorwa by’indirimbo umwe mu itsinda aherutse kujya gukorera muri Tanzaniya ari wenyine, usibye kandi icyo gikorwa, hari n’amakuru yakomeje kuvuga ko TMC agiye kujya gukomereza amasomo ye mu mahanga, abantu bagashingira kuri izo mpamvu ebyiri bavuga ko iryo tsinda rigeze ku musozo.

Kuri uyu wa gatanu rero taliki ya 17 Mutarama 2020, TMC yatangarije umunyamakuru wacu ko ata kibazo na kimwe kiri imbere mu itsinda rya Dream boys. Yavuze ko DREAM BOYS ari itsinda ridateze gusenyuka kuko ata mpamvu nimwe yatuma isenyuka.

Itsinda rya Dream Boys ryatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2009 bawutangirira mu Karere ka Huye, bagiye bamenyekana cyane mu ndirimbo zabo zitandukanye zagiye zikundwa na benshi. Abakurikiranira hafu muzika Nyarwanda bemeza ko bano basore babiri aribo PLATINI NEMEYE na Claude MUJYANAMA uzwi nka TMC bigoye cyane ko batandukana, ibyo bakabishingira ku mubano wabo bombi ukunzwe kugaragarizwa abafana babo. Bwana TMC yakomeje asaba abafana ba Dream gukomeza kubaba inyuma no kudacika intege kuko dream Boys iri kubategurira ibintu byinshi kandi byiza mu minsi ya vuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.