Huye : Abakobwa bakora mu tubari babangamiwe n’ababakorakora ku mabuno

5,092
Kwibuka30
Uko abafite utubari bakiriye gufungurwa nyuma y'amezi 18 dufunze

Mu karere ka Huye hari abakobwa bakora mu tubari, bavuga ko babangamiwe n’abamwe mu bakiriya babakorakora iyo bagiye kubakira, ibyo babona ko ari ukubuzwa uburenganzira bwabo.

Umubare munini w’aba bakobwa bakora mu tubari, iyo muganira bagaragaza ko ari akazi bakunda, kandi ngo kabateza imbere bo n’imiryango yabo mugihe baba bubashywe n’abakoresha babo kimwe na bamwe mu bakiriya.

Nko muri Butare ho, uturi twinshi dukorwamo n’abarangije kwiga amashuri makuru na zakaminuza ariko icyo bahurizaho ni uko ngo hari bamwe mu bakoresha babategeka kwambara imyambaro migufi cyane abakiriya bo ngo bakabakorakora ibintu babona bibabuza uburenganzira bwabo.

Hari bamwe mu bemeye kuvugira iki kibazo nibura kuri telefoni, nyuma yo kwanga kukivugaho bari kumwe n’umunyamakuru, ku bw’umutekano wabo mu kazi.

Kwibuka30

Umwe yagize ati:”Bibaho,arakubwira ati ugomba kujya wambara utuntu duto kandi ukajya unanaceza kugirango abakiriya baze cyane,kwanza banza wambare ubundi mbanze ndebe ,niba utabikundaga ugahita ubikora,birabangamye,kuko ntahandi hantu uribujye kandi wari uje ushaka akazi upfa kubikora ariko utabikunze,biterwa n’uwo muntu bari kubikorera uwo ariwe ,iyo uri umuntu ufite ikinyabupfura uramubuza mu kinyabupfura.

Undi yagize ati:”Akenshi uba usanga ari babandi baciriritse,niba nzanye umukobwa guseriva nkazana umukobwa mwiza agomba kwambara mini kugirango akurure abakiriya,birabangama, niba uri nko mukazi umuntu uwo ariwe wese akaza ashaka kugukorakoraho byanze bikunze ntago byagushimisha,ni uguhindura imyumvire k’ubakiriya, n’abakoresha, ubwo haganirizwa umuntu kuwundi”.

Iki ni ikibazo n’imwe mu miryango itari iya leta ikorera ubuvigizi abaturage ngo yabonye kandi ngo bazakorera ubuvugizi nkuko Bizimana Jean Baptiste akomeza
abisobanura.

Ati:”Biriya bintu ni agahomamunwa ugasanga umuntu ashyizeho Hotel aciye ikintu kimeze nk’iteka cy’uko abakobwa bose bakora mo aho bagomba kuba bambaye imyenda migufi cyane ibagaragaza ibimero ndetse akanatanga akazi abanje no kubireba ibyo bintu ugasanga arabwira ko bakwiriye gufata neza abakiriya yamukomanga kumabuno ntaburane kandi ubundi ririya ni ihohoterwa,ni ibintu bihanwa n’amategeko bikwiriye no gucika ,ni kimwe mubyaha bikomeye kandi bikwiriye gukurikiranwa,ikibazo mbonamo nuko bitajya bivugwa,usanga abantu barabifashe nk’umuco akaba azi yuko niba umukiriya amakoze k’umabuno cyangwa ashatse kumukabakaba igihe aje kumuseriva cyangwa ashatse kumukabakaba igihe arimo amumesa mu mutwe nko muri salo zo kogosha,ugasanga umukobwa arigengesera avuga ati n’imwiyama arandega banyirukane,ugasanga hari ibyo yemera kubera y’uko nyine arengera n’ako kazi,ariko ibyo aribyo byose akumva aragakeneye,serivise z’igihugu zigenzure imitangire ya serivise muri biriya bigo.”

Mu mahame shingiro y’uburenganzira bwa muntu harimo ko, umuntu ari ikiremwa ndahangarwa kandi ntawe ukwiye kukivogera bityo ugendeye ku byo aba bakobwa bakora mu tubari bavuga, mugihe byaba bikemutse byarushaho kubaha umutekano no kubahiriza uburenganzira bwabo mu kazi bakora.

(Src:Isangostar)

Comments are closed.