Rulindo: Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage

7,514
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo itangaza ko kuwa Gatatu tariki ya 19 Mutarama yafashe abantu batatu bari bagiye gukwirakwiza urumogi mu baturage, ibafatana udupfunyika 1,300.
Abafashwe ni Murwanashyaka Jean Claude w’imyaka 30 na Bunani Olivier w’imyaka 37 bafatiwe mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Buhunde, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1000.

Kwibuka30

Ni mu gihe uwitwa Musabyamahoro w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika 300 ,afatirwa mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Gatimba.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko bariya bantu bose bafashwe ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Murwanashyaka yafashwe atwaye urumogi kuri moto ahetswe na Bunani Olivier, bari berekeje mu karere ka Musanze bageze kuri bariyeri yari mu mudugudu wa Buhande Polisi yabahagaritse irabasaka ibasangana ruriya rumogi”.
Yakomeje avuga ko bamaze gusakwa byagaragaye ko bafite udupfunyika 1000 tw’urumogi, Murwanashayaka ahita yiruka aracika ariko abapolisi baramukurikira baramugarura.
CIP Semahame  avuga kandi ko Musabyamahoro yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Yagize ati “Musabyamahoro yari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange avuye mu Karere ka Rubavu yerekeza i Kigali. Iyo modoka yarahagaritswe irasakwa igeze kuri bariyeri iri i Shyorongi. Abapolisi bageze ku gikapu cye basangamo udupfunyika tw’urumogi 300.”
Musabyamahoro amaze gufatwa yavuze ko yari yahawe akazi n’undi mucuruzi w’ibiyobyabwenge atashatse kuvuga amazina wo mu Karere ka Rubavu. Yavuze kandi ko yari amutumye kurushyira abakiriya be baba mu Mujyi wa Kigali nabo yanze kubavuga.
CIP Pacifique Semahame Gakwisi aburira abantu bakora ibinyuranije n’amategeko, akavuga ko amayeri yose barimo gukoresha yamenyekanye.

 Uyu muyobozi asaba abantu kureka ibyaha bagakora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda gufungwa.
Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bushoki kugira ngo bakorerwe amadosiye.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.