Huye: Abarimu barashinja Diregiteri kubima ibikoresho by’akazi

358
kwibuka31

Mu Karere ka Huye mu murenge wa Mbazi abarimu barataka kubera Diregiteri ubima ibikoresho bifashisha mu kazi birimo isaranganyamasomo (scheme of work) akabategeka kubyigurira ngo barahembwa.

Umwe mubaganiriye n’itangazamakuru yagize ati:”Twebwe turatabaza  dufitite ikibazo batwimye isaranganyamasomo (schem of work) baratubwira ngo tubyifotoreze mbese tubyigurire ndetse n’ibikoresho by’iby’isuku mu ishuri birimo imyeyo, imikoropesho ngo tubitume abanyeshuri,  batwima imiteguro y’isomo (lesson plans) bakaduha kamwe kamwe baratubwirango tujye tubyigurira turahembwa.”

Bavuga ko mu myaka yashize ibibazo byo muri iri shuri rya EP Mbazi bijyanye nabwo n’ibikoresho ndetse n’amanota y’imihigo babihawe bigeze  mu itangazamakuru nabwo none ubu barabiducyurira umuyobozi akatubwira ngo :”Bamwe bagiye mu itangazamakuru nta bwenge mugira,nk’abanyamakuru ngo baruhiye ubusa! kuburyo amanota y’imihigo ahaaa… twarumiwe pe.”

Abarimu bavuga ko babuze kivugira aho bamwe babigenderamo bagira bati:” Ubu twabuze uko tubigenza rwose mutuvuganire duhabwe isaranganyamasomo (scheme of work) uzi kwigisha utazi aho ugeze!

Basaba inzego bireba kubafasha bati:” Imikoropesho, imyeyo ikubura mu ishuri, lesson plan ,ndetse bibaye byiza inzego bireba bazaza bakareba uko amanota y’imihigo yatanzwe turabirambiwe baze badufashe rwose.”

Itangazamakuru ryashatse kumenya uko uyu Diregiteri Kanamugire Felex ushinjwa n’abarimu kubima ibikoresho icyo abivugaho ati:” Scheme  zatanzwe na REB kandi ubushobozi dufite ubu ntabwo byakunda ntabwo wafata RAME y’impapuro kugira ngo ufotorere abarimu,kera umwarimu yikoreraga scheme!”

Akomeza avuga ko yabasabye ku gura impapuro akabafotorera ati:”Nigeze kubabwira ngo mwiyegeranye mushake amafaranga mugure Rame y’impapuro muzane mbibakuriremo ! ababishoboye ntibabyikoreye se? bifotoreza.”

Yavuze ko bagomba kwiyegeranya bagashaka impapuro zo kubafotorera iziri soft yazibahaye avuga ko abarenga kimwe cya kabiri bamaze kuzibona bifotoreje.

Kubijyanjye n’ibikoresho hari bamwe binubira kwigurira ibikoresho mu gihe ahandi kubigo babihabwa n’ishuri iyo REB yamaze kubyohereza.

Uyu Muyobozi w’ishuri akomeza ahakana ko atabima ibikoresho kuko babivuganye ati:” Twumvikanye ko ngiye kubanza kubagurira amataburiya yo kwambara nabo bakaba babyishatsemo, umwarimu utakwishakamo umweyo wa 500 yaba yishatsemo ibisubizo gute? ariko ubwiye umwana ngo azane igiceri cya 50 byaba ikibazo?.”

Tamwaragerageje kuvugisha umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Huye Bwana Muhire Protogen ati:”Nzabaza uko bimeze nazababwira.”

Ni mugihe umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangiye tariki 08 Nzeri 2025 utangirana impinduka zitandukanye aho ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) cyatanze isaranganyamasomo ( scheme of work) n’ibitabo bishya, bivugwa ko bitaragera ku mashuri, kugeza ubu abarimu babyifashisha bakoresheje telephone zigezweho ( smart phone) cyangwa mudasobwa.

Nyuma NESA nayo yasohoye amabwiriza agaragaza ibikoresho umunyeshuri agomba gutumwa n’ikigo ibindi bikagurwa n’ishuri mu mafaranga azwi nka Capitation Grant asanzwe afasha amashuri.

Ibi biraza bisanga ko hari n’abigisha mu mashuri yisumbuye bavuga ko nabo badafite isaranganyamasomo  biyongera kubigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu isomo ry’imbonezamubano (P6 SRE) nabo batigeze bayica iryera itarakorwa.

Ni mugihe abarimu baramutse babigize ibyabo buriwese yagerageza kubona ibyo ari bwigishe hatabaye gusigana n’ubuyobozi abana bakaba batabona isomo bagombaga guhabwa.

Mugihe umuyobozi yagira icyo  atubwibira tuzabigarukaho mu nkuru itaha.

source:umurunga.com

Inkuru bifitanye isano

Comments are closed.