Huye: Abubakaga isoko rya Rango bazindukiye mu myigaragambyo

6,200

Abakozi bari kubaka isoko rya Rango riherereye mu Karere ka Huye baramukiye mu gisa nk’imyagaragambyo bavuga ko badashobora gukomeza iyo mirimo y’ubwubatsi nyuma y’aho rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iryo soko rya Rango riherereye mu Karere ka Huye amaze amezi agera kuri abiri atabahemba kandi bakaba bafite amakuru ko yaba yaramaze no kwigendera.

Umwe mu bakozi nawe uvuga ko yambuwe yaganiriye n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com avuga ko amezi amaze kuba abiri badahembwa, ndetse ko ikibazo bagiye bakimenyesha kenshi ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura n’Akarere ariko ababishinzwe ntibagire icyo babikoraho, yagize ati:”Uyu munsi twafashe umwanzuro wo kudakora kubera ko tumaze amezi abiri yose tutazi n’impumuro y’umushahara nyuma y’aka kazi gakomeye dukora nawe ubona

Uwitwa Joseph we avuga ko biteye isoni kubona umwana we yirukanwa ku ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri kandi ise azinduka mu gitondo ajya ku kazi, ati:”Ubu abandi banyeshuri bari mu bizami bisoza umwaka, ariko umwana wanjye yarirukanywe kubera kubura amafaranga, sinabona icyo musobanurira kandi bur gihe abona mbyuka njya ku kazi

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Huye ariko uri mu babishinzwe, yavuze ko ayo makuru atari ayazi, abandi bo bakavuga ko bakomeje kugeza ikibazo cyabo ku Karere ariko bakakirangarana kugeza rwiyemezamirimo abacitse agacikana amafaranga yabo y’amezi abiri, ati:”Oya arabeshya, twebwe ubwacu tumaze kumenya ko boss afite gahunda zo kugenda, twagiye ku Karere tubabwira ko ukwezi gushize ataraduhemba kandi ko afite gahunda yo kugenda, ariko batubwira ngo tube twihanganye, none dore baravuga ngo ntibari babizi, baraturangaranye

Barahiye ko badashobora gukora mu gihe cyose badahembwe ayabo

Ku rukuta rwa twitter, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buravuga ko butari buzi icyo kibazo ko ariko bagiye kugikurikirana.

Ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bagenda batishyuye abakozi baba babakoreye cyari kimaze igihe cyarahawe umurongo kuko Leta yari yarategetse ko rwiyemezamirimo ahembwa ari uko nawe amaze kwishyura abakozi, gusa hari icyizere ko kino kibazi kiri buvugutirwe umuti kandi unoze.

Imirimo yo kubaka isoko rya Rango yatangiye umwaka ushize, biteganijwe ko iryo soko rizarangira kubakwa ritwaye akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 300 Frw, Ni isoko riri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Huye na Rango Investment Group (RIG) igizwe n’abashoramari icyenda biyemeje guhuza imbaraga, rizakorerwamo n’abacuruzi bari hagati ya 450 na 500 rikaba rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye.

Comments are closed.