Huye: Bwana Nkundineza na bagenzi 6 bashinjwa kwiba sima batawe muri yombi.

3,157
Kwibuka30
HUYE: Abaturage barashinja abayobozi gutekinika imibare bigatuma iterambere  ryabo ridindira | Indorerwamo

Mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Kanama Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu 7 bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa  umuhanda Huye-Kibeho.

Aba bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.  Abafashwe ni Nkundineza Samuel w’ imyaka 38 , Mukunzi  Janvier w’imyaka 38, Bariyanga Charles w’imyaka 29, Tuyishime Emmanuel, Muyirama Emmanuel w’imyaka 19, Elias Kamanzi w’imyaka 20 na Umubyeyi  Rosine. Bose hamwe bafatanwe imifuka 62 ya sima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  habanje gufatwa Nkundineza Samuel n’uwitwa Tuyishime Emmanuel nyuma yo gufatwa n’abapolisi nijoro saa cyenda bahetse imifuka ya Sima. Bamaze gufatwa nibwo bavugishije ukuri uko iriya ziriya sima bazibonaga.

SP Kanamugire yagize ati” Abapolisi bari mu kazi k’umutekano nijoro saa cyenda bahura na Nkundineza na Tuyishime bahetse imifuka ya sima ku igare. Bagize amacyenga barabahagarika babaza aho bavanye izo sima mu gicuku nibwo bavugishije ukuri, Nkundineza yavuze ko  amaze igihe agura sima n’abayedi bubaka umuhanda Huye- Kibeho, iyo amaze kugura izo sima nawe ajya kuzigurisha abandi bacuruzi bavuzwe haruguru.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko muri  iryo joro Nkundineza yafatanwe imifuka 4 naho Tuyishime afite 3, bagiye ku maduka y’abacuruzi Nkundineza yagurishagaho izo sima. Kwa Mukunzi Samuel hafatiwe imifuka 6, kwa Bariyanga hari imifuka 13, Umubyeyi Rosine yafatanwe imifuka 42. Nkundineza avuga ko umufuka umwe abayedi bawumuheraga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6 akawugurisha mu bacuruzi ku mafaranga ibihumbi 8.

Kwibuka30

Bariya bacuruzi na Nkundineza bamaze gufatwa hakurikiyeho gushaka abayedi bagurishaga izo sima, hafashwe uwitwa Muyiramya Emmanuel w’imyaka 19 na Kamanzi Elias w’imyaka 20.Haracyakomeza iperereza kugira ngo hamenyekane abandi baba bihishe inyuma ubu bujura harimo n’ushinzwe abakozi witwa Issa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko abayobozi ba Kompanyi yubaka uriya muhanda bari bamaze igihe bataka ko bibwa sima n’ibindi bikoresho ariko hakabura ibimenyetso.

Ati” Abayobozi ba kompanyi yubaka umuhanda bari baherutse kutegezaho ikibazo cyo kuba bibwa bimwe mu bikoresha ariko nta bimenyetso bifatika bafite. Twatangiye kubigenzura nibwo hafashwe uriya Nkundineza avuga abayedi bamugurishaga sima ndetse anavuga abacuruzi yazigurishaga, harakomeza iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi baba bihishe inyuma y’ubu bujura.”

SP Kanamugire yagaragaje ko bigayitse kuba abari barahawe akazi ko kubaka umuhanda  kugira ngo ukomere  ufashe abaturarwanda aribo bacaga inyuma bakiba ibikoresho , yavuze ko bariya bayedi iyo bahabwaga sima yo kubaka bakoreshaga mikeya indi bakayigurisha. Yagaragaje ko ibyo bikorwa byari kuzagira ingaruka ku ireme ry’uwo muhanda bakazagira ingaruka ku bantu bazawukoresha bose. Yaboneyeho kugaya bariya bacuruzi baguraga ziriya sima, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu bakora bene ibyo bikorwa by’ubujura.

Hodali Marcel ashinzwe umutekano mu ikompanyi yubaka umuhanda Huye-Kibeho yashimiye Polisi kuba yaragejejweho ikibazo cy’uko bibabwa ntibyicarane ahubwo igatangira iperereza bityo bamwe bakaba bafashwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Paolisi ya Huye kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.