Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

6,077
Rusumbanzika by Jay Polly official Audio - YouTube
Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Jay Polly rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa akane taliki ya 2/9/2021 aturutse ku bitaro byo ku Muhima aho bivugwa ko yaguye.

Kugeza ubu amakuru dufite ni uko Jay Polly wari umaze iminsi afungiye muri gereza ya Mageragere yajyanywe mu masaha y’ijoro kwa muganga kubera uburwayi, ariko ngo akihagera yahise yitaba Imana.

Twagerageje kuvugana na Dr Pascal ukuriye ibitaro bya Muhima kugira ngo aduhamirize iby’ayo makuru ariko kugeza ubu terefone ye ntirakunda, gusa bamwe mu nshuti za hafi za Jay Polly zaduhamirije iby’aya makuru.

(Inkuru irambuye ni mu kanya)

Comments are closed.