Huye EP.Mbazi Abarimu bataka gusinyirwa amanota y’imihigo bagasaba guhabwa kopi yaho basinye.

11,559

Intara y’Amajyepfo Akarere ka Huye Umurenge wa Mbazi akagari ka Gatobotobo umududu wa Akanyinya ,Bombori bombori mu manota y’imihigo y’abarimu ku ishuri rya EP. MBAZI.

Abarimu bakorera kuri EP.MBAZI barataka, bagasaba gukorerwa ubuvugizi bavuga ko umuyobozi w’ishuri atabafata kimwe,bavuga ko hari Abarimu bamara ukwezi batagera mu kazi kandi ntaruhushya bafite,kandi ugasanga aribo bahabwa amanota y’imihigo menshi agera kuri 80 ku ijana(80%),bikabatera kumva ko ari akarengane.

Abarimu bahaye indorerwamo.com amakuru bavuga ko abandi barimu Umuyobozi w’ishuri abaha amanota make,abadakora ugasanga barusha abakora neza akazi.

Ikibabaje nuko ayereka abandi banyirayo batayazi,kuko batagenerwa kopi, ugerageje ku mubaza amanota yabonye kurubuga bahuriyeho rwa EP.MBAZi asubiza agira ati;”Ca in box” Bavuga ko nugerageje kuhaca ntacyo abona.

Igiteye agahinda nuko aho bigeze afata amanota akayaha umwe mu barimu akabasinyira ko bayabonye mu cyiswe guhigura imihigo.Bavuga ko abayazi ari abamugurira inzoga. Bakomeza bavuga ko atabaha ibikoresho bagomba guhabwa yagize ati;”Urugero naguha  twibaza ukuntu nta makaramu dahabwa kandi tukuzuza ibidanago burimunsi? niyo ubimusabye arakwihorera ukamara umwanya imbere ye warambirwa ukagenda”.

Bavuga ko igihangayikishije ari uko kubasinyira basaba gukorerwa ubuvugizi  indorerwamo.com twavugishije Umuyobozi w’ishuri Bwana,Kanamugire Felex yambwiye indorerwamo.com ko buri mwarimu wese aba afite uburenganzira bwo kubona sushe y’amanota yahawe.

Akomeza avuga ko ayo makuru ntayo azi kuko amanota y’imihigo abanza kwemezwa na nyiri ikigo, akabona kuyajyana ku murenge maze ushinzwe uburezi na Gitifu bakabigenzura bakabyemeza.

Avuga ko uyu mwaka habayemo akabazo kuko amanota y’imihigo yatanzwe abarimu bari mu kiruhuko yagize ati;”Uyu mwaka hari akabazo kabayeho kuko bahise bajya mu kiruhuko kandi amanota ngomba guhita nyatanga ku Karere.”

Akomeza avuga ko,  umwarimu aba afite uburenganzira bwo kuya juririra iyo atishimiye ayo amanota yahawe, akomeza ashinja umwarimu yatumye ku kuba yaba yararebyemo maze akaza abwira abandi ayo babonye.

Akomeza avuga ko uwabishatse yarayarebye kandi na nubu ubishaka yamubwira  nkayamwereka,avuga ko byamutunguye kumva bavuga gutyo Kandi bamwe muri bo yarabahaga copies bafotoza bashaka gusaba ibaruwa yaburundu ibashyira mukazi,(lettre d’affectation).Ndetse kopi dufite bigaragara ko bahabwa ibikoresho by’akazi.

Kopi y’amanota y’imihigo indorerwamo.com dufite igaragaza ko  EP Mbazi ifite abarimu 13.Abari hejuru ya 80%ni abarimu 8 abandi 6 ntibagera kuri 80 nubwo bavuga batayazi.
Ni amanota yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Tariki ya 05 /09/2023.

Igiteyeye urujijo nuko uwatumwe ushyirwa  mu majwi kuba yarabivuze kandi bayazi mu gihe Umuyobozi avuga ko bayazi.

Avuga ko iyo umwaka urangiye umwarimu, Umuyobozi atanga amanota ukurikije uko babashije kuyesa ndetse nuko bageze mu kazi bitewe nuko bahize imihigo.

Ni mugihe abarimu hirya nohino mu gihugu bataka kuba amanota bahabwa n’abayobozi b’ibigo batabaha kopi yaho baba bayasinyiye, bagasaba NESA guha amabwiriza ategeka Abayobozi guha abarimu kopi y’amanota bahawe, ndetse mukigo hakajya hamenyekana uko bagiye barushanwa mu manota.

Ni mugihe abavuga ibi bavuga ko abayobozi bayatanga harimo amaranga mutima menshi.

Comments are closed.