Huye: Hamenyekanye impamvu Gitifu w’umurenge wa Rwaniro yatawe muri yombi.

243

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwaraye rutangaje ko Bwana Amandin Rugira wari usanzwe uyobora umurenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi, uyu mugabo akaba akurikiranyweho icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Amakuru agera ku kinyamakuru Indorerwamo.com avuga ko mu minsi mike ishize hari umugabo wakekwagaho ubujura wafashwe n’abaturage, baramukubita, maze bamwohereza ku murenge aho yafungiwe, nyuma aza kuhapfira.

Ku ikubitiro, habanje gufungwa Admin w’umurenge wategetse ko nyakwigendera afungirwa ku Murenge, na SEDO w’Akagali uriya mugabo yakubitiwemo.

RIB yatangaje ko abo bose uko ari batatu batawe muri yombi, kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo abagize uruhare muri icyo gikorwa babiryozwe.

Comments are closed.