Huye: J.Bosco w’imyaka 30 yakubiswe n’inkuba arapfa

956

Habinshuti Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko yakubiswe n’inkuba iramwica, abana be babiri bari kumwe mu buriri bararokoka.

Ni impanuka yabaye ku wa 28 Mata 2024 ku mugoroba mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye.

Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo inkuba yakubitaga we yari mu gikoni atetse, mu gihe abana n’umugabo we bari mu buriri baryamye basa n’abari gukina.

Ubwo inkuba yakubitaga yahise agwa igihumure, maze azanzamutse yumva abana bari kurira, agiye kubareba asanga umugabo we yamaze gupfa.

Yakomeje avuga ko uretse kwica umugabo we, iyo nkuba yanangije ibikoresho by’amashanyarazi y’imirasire y’izuba bakoreshaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Karangwa Jean Baptiste yavuze ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru cyo ku wa 28 Mata 2024, yaranzwe n’inkuba ari nayo yahitanye Habinshuti.

Yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa bajya bagerageza gukora ibishoboka byose bakirinda ibyatuma inkuba ibona ibyuho byatuma igira ibyo yangiza birimo n’impfu z’abantu.

(Src:Igihe)

Comments are closed.