Huye: Polisi yataye muri yombi Bwana Hategekimana ukekwaho ubujura bwa Mudasobwa

5,139
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata ahagana saa kumi n’imwe Polisi y’u Rwanda ifatanije n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Hategekimana Emmanuel w’imyaka 36, uyu yafashwe amaze kwiba mudasobwa ebyiri azikuye mu nzu y’ubucuruzi(Supermarket)  y’uwitwa  Ntawuzumunsi Elias w’imyaka 30 ucururiza mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Butare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko Hategekimana yaje nk’umukiriya acunga  Ntawuzumunsi arangariye mu bakiriya aterura mudasobwa yifashisha mu bucuruzi bwe  azishyira mu gikapu arasohoka aragenda. 

Ati”Muri ariya masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba abacuruzi muri Huye baba barimo kwitegura gukinga ngo batahe, Hategekimana yinjiye nk’umukiriya acunga Ntawuzumunsi arangariye mu bakiriya amutwara mudasobwa ebyiri. Ku bw’amahirwe muri iyo nzu y’ubucuruzi harimo Camera, bazirebyeho babona uwazitwaye baramukurikirana.”

Kwibuka30

SP Kanamugire akomeza avuga ko  Ntawuzumunsi yahise atanga amakuru kuri Polisi, yahise ifatanya n’izindi nzego z’umutekano bashakisha Hategekimana ahita afatwa atararenga umujyi wa Huye. Amaze gufatwa yiyemereye ko koko ariwe wari wibye izo mudasobwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye uriya muturage wihutiye gutanga amakuru anakangurira n’abandi baturage kujya bagira uburyo bubafasha gutahura abajura.

Ati:” Camera zo mu nzu y’ubucuruzi nizo zamufashije guhita atahura umutwariye mudasobwa, turakangurira n’abandi baturage kujya bagira uburyo nka buriya bubafasha kwicungira umutekano. Ariko turanashimira Ntawuzumunsi kuba yihutiye gutanga amakuru tugahita dufata ucyekwaho kwiba.”

Ubusanzwe uyu Hategekimana Emmanuel akomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango , Akagari ka Munini,Umudugudu wa Bugari. Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.