Karongi: Abantu 4 bafatanwe amabaro 15 y’imyenda ya caguwa n’imashini idoda bya magendu

6,703
Kwibuka30

Mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite  imyenda ya caguwa amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda. Abafashwe ni  Pole Bantu Barume w’imyaka 38, Ahadi Salomon w’imyaka 22, Samvura Ndayisenga w’imyaka 28 na Heri David w’imyaka 21. Bafatiwe mu Karere ka Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Boneventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bantu bakomoka mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, bafatiwe mu kiyaga cya Kivu bagiye kugera hafi y’icyambu ngo bambuke bazane mu Rwanda ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Ubusanzwe ibicuruzwa bya magendu bizanwa n’abakongomani babitumwe n’abanyarwanda, babizana  nijoro bagahurira mu Kivu. Aba bakongomani  bafashwe na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano,bafashwe mu  rukerera bagiye ku byambukana ngo babishyire abanyarwanda babibatumye.”

CIP Karekezi avuga ko abo bagabo bamaze gufatwa bavuze ko imyenda ya caguwa amabaro 15 n’imashini idoda bari babishyiriye umugabo witwa Dieudonne utuye mu Murenge wa Mubuga Akarere ka Karongi. Bavuze kandi ko uyu mugabo ngo afite abandi bacuruzanya imyenda ya caguwa aribo Kayigema Bucyayungura na Nyangoma, aba  bombi hakaba hashize ibyumweru bitatu bafatanwe nabo  imyenda ya caguwa ya magendu.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye abaturage  bakijandika mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho bagakora ubucuruzi bwemewe kuko uburyo babikoramo bwose amaherezo bazafatwa babihanirwe. Yabibukije ko buriya bucuruzi bashobora kububuriramo ubuzima kuko abenshi usanga babukora bitwikiriye ijoro cyangwa bakanyura mu nzira za rwihishwa.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abakora ubucuruzi bwa magendu kuko banyereza imisoro n’amahoro kandi aribyo bivamo ibyubakaIgihugu. Yanabibukije ko  ibicuruzwa bya magendu bidindiza cyangwa bigasubiza inyuma igiciro k’ibicuruzwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba uko ari bane bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura n’aho imyenda ishyikirizwa ishami rya Polisi rikorera i Karongi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Leave A Reply

Your email address will not be published.