Huye: Polisi yataye muri yombi umuryango wakoraga inzoga ya Kanyanga.

6,457

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage n’izindi nzego zo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Kibingo  kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 31 Werurwe bafashe  uwitwa Nkundumukiza Christophe w’imyaka 39 n’umugore we Murebwayire Florence w’imyaka 35 barimo gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga. Babafatanye litiro 20, izindi 15 bari bamaze kuziranguza abakiriya babo. Muri uru rugo kandi hafatiwe ibikoresho bifashishaga bakora icyo kiyobyabwenge birimo, ingunguru n’inzoga zitemewe  zitwa muriture.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald  Kanamugire  yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ko Nkundumukiza n’umugore we bakora ikiyobyabwenge cya Kanyanga bigateza umutekano mucye.

Ati:” Abaturage  batubwiye ko   muri uriya muryango bamaze igihe kinini bakora ikiyobyabwenge cya Kanyanga abayobozi mu nzego z’ibanze bajyayo bakabakubita ndetse na za nzoga bakazimena bagasibanganya ibimenyetso.  Kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 abaturage  noneho bihamagariye Polisi ijyayo imufatira mu cyuho arimo gukora izo kanyanga.”

SP Kanamugire avuga ko Nkundumukiza n’umugore we bafatanwe litiro 20 za kanyanga bari bamaze gukora  ariko izindi 15 ngo hari abantu bari bamaze kuzigura bagiye kuzicuruza. Ngo yari afite abakiriya mu dusantire twa Muyogoro, Matyazo,Gahenerezo na Nyakagezi.

SP Kanamugire ati” Uyu muryango usa nk’uwari warigometse ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko Nkundumukiza  avuga ko yari amaze imyaka igera muri 12 akora izo kanyanga. Iyo yabaga azitetse yishyuraga abantu amafaranga bakajya ku misozi kumucungira ko nta bapolisi baza iwe kumufata ndetse ubwo abapolisi bari bagiye kumufata we n’umugore we bagerageje kurwana.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma igikorwa cyo gufata bariya bantu kigenda neza, abasaba kudahishira abantu bose bakora ibintu bibahungabanyiriza umutekano. Yabibukije ko Kanyanga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose  kandi ugifatanwe abihanirwa n’amategeko.

Nkundumukiza yahise ashyikirizwa  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Huye kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

(Inkuru yakozwe na Emmanuel Byiringiro)

Leave A Reply

Your email address will not be published.