Huye: Umugabo n’umugore bapfiriye rimwe, basiga impfubyi z’Abana b’abakobwa ebyiri zitagira aho kuba.

9,410

Aba ni abana babiri b’abakobwa, bari kuzerera bitewe n’uko baherutse gupfusha ababyeyi babo.

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu, nibwo umunyamakuru w’indorerwamo.com yahuye n’abana babiri b’abakobwa bavuga ko bavukana, akababaza amazina babo, umukuru avuga ko yitwa Kakuze Jeannette akaba avuga ko afite imyaka 16 yarangije amashuri abanza Ku kigo cya mubuga akaba yigaga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye Ku kigo cya E S Kamwambi, naho umutoya we yitwa, Nyiramana Teta akaba afite imyaka 12, uyu yigaga mu mwaka wa Kane mu mashuri Abanza mu kigo k’ishuri cya Nyanzoga.

Aba bombi bavuga ko bavukana Ku babyeyi bombi baherutse gupfa, aribo: Rwamugize Jean Baptiste na Nyiraminani Clementine, bakaba bari batuye mu Karere ka Huye, mu murenge wa Kigoma, Akagali ka Nyabisindu, umudugudu wa Mubuga.

Aba bana bavuga ko babanaga n’ababyeyi babo mu nzu y’umuryango wa se, hanyuma abagize umuryango wa se bababwira ko iyo nzu abanyamuryango Bose bagomba kuyigabana. Ndetse babahatira kuyivamo, kuburyo uwitwa Nyabudori uva inda imwe na papa w’aba bana, akaba yaraje kubasohora muri iyo nzu arikumwe n’umukobwa we witwa Angelique, Akababwira ko bagomba kugenda ngo kugirango babone uko bayigabana.

Bitewe n’uko n’ubusanzwe abana batewe ihungabana no kubona ababyeyi babo bapfira umunsi umwe kandi batararwaye iminsi irenga ibiri, bikabatera gukeka ko babaroze, byatumye ejo mu gitondo Ku itariki ya 21/05/2020 bafata umwanzuro wo kugenda ariko bagenda batazi iyo bagiye.

Nibwo bafashe inzira yerekeza mu karere ka Nyanza, ngo kuko ariho hafi, ngo kugirango barebe ko hari umubyeyi wabagirira impuhwe, akabarera.

Mu ijoro ryo kuwa 21/05/2020 baraye ahitwa Ku Rupango ho mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, uwabacumbikiye, yazindutse ababwira ngo nibatahe, abana banga gutaha, kuko badafite iyo bataha.

Nibwo bahuraga nanjye umunyamakuru w’indirerwamo.com hafi y’aho mba maze mbajyana mu rugo, kugirango ntohoze meza iby’ayo makuru.

Icyo abana bifuza

Umunyamakuru ababajije icyo bifuza, umukuru yashubije agira ati: Turifuza yuko tutakomeza kuba aho ngaho mu muryango w’abishe ababyeyi bacu,bakaba batwirukana mu nzu yabo, ahubwo Turasaba Leta n’abandi bagiraneza ko badufasha tukabona aho kuba n’ibidutunga tukazanafashwa gusubira mu mashuri ubwo igihe cyo kwiga kizaba cyasubukuwe. Umutoya we yavuze ati: Ibyo mukuru wanjye avuze ntacyo nongeraho.

Umwanditsi:

Nyandwi Mugisha Cassien.

Comments are closed.