Huye: Umugabo w’imyaka 55 yiyemereye ko yasambanije umwana w’imyaka 7 ngo ni Amadayimoni yamuteye.
Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko, yemera iki cyaha, akavuga ko yabitewe n’amadayimoni ndetse na Primus 2 yari amaze kunywa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko uyu mugabo ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, yakoze iki cyaha akekwaho ku manywa y’ihangu saa yine z’amanywa tariki 28 Mata 2022.
Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura,Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye.
Umwana w’imyaka irindwi (7) ukekwaho gusambanywa n’uyu mugabo, yavuze ko yamusambanyirije mu nzu yarimo imbago iherereye muri aka gace.
Uyu mugabo yiyemerera ko yasambanyije uyu mwana ariko akavuga ko yabitewe n’amadayimoni yari yamuhanzeho ndetse n’ubusinzi bw’amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.
Uyu mugabo w’imyaka 55 ukekwaho gusambanya umwana yakabereye umwuzukuru, yemera kandi ko yamusambanyije nyuma yo kumukura bandi bana aho bariho bakina.
Uyu mugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka icyenda, yari yaranahamijwe icyaha cya Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka icyenda (9).
(Src:Radio10)
Comments are closed.