Ministeri yisubije amarushanwa ya Miss Rwanda

7,190
Miss Rwanda 2022: contestant quits - Bwiza.com

Nyuma y’ibibazo biherutse kugaragara mu marushanwa ya Nyampinga, ministeri y’umuco n’urubyiruko yiyemeje kwisubiza ububasha bwo gutegura ano marushanwa.

Arushanwa ya Miss Rwanda ryari ryabaye rihagaritswe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa Mbere, ubu ryamaze kwamburwa Rwanda Inspiration Backup yariteguraga, risubizwa Minisiteri.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 nyuma y’amasaha macye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaje ko ibaye ihagaritse iri rushanwa rya Miss Rwanda kubera iperereza riri gukorwa ku muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne.

Amakuru mashya kuri iri rushanwa, avuga ko iri rushanwa rya Miss Rwanda ryambuwe iyi kompanyi yariteguraga rikaba ryasubijwe mu maboko ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Radio10 dukesha iyi nkuru yavuze ko iri rushanwa rya Miss Rwanda rizasubira mu maboko ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ricungwe n’Inteko Nyarwanda y’Umuco isanzwe igengwa n’iyi Minisiteri.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze iminsi rivugwamo ibibazo byatangiye kujya hanze kuva ubwo umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatabwa muri yombi akurikiranyweho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu baryitabiriye.

Uyu Prince Kid uzwi cyane muri iri rushanwa, akekwaho kuba yarakaga ruswa bamwe mu bakobwa baryitabiriye abizeza kuzegukana amakamba.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi aherutse kugaruka kuri uyu mushoramari, avuga ko bitumvikana uburyo yahanga umushinga w’amarushanwa y’ubwiza agamije gucuruza abakobwa ariko akabikora abanje kugira ibyo abakoresha [kubasambanya].

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba ry’iri rushanwa rya 2017, na we ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Prince Kid.

Iyi nyandiko ikekwa ko yanditswe na Miss Elsa, igaragaza nk’ihanaguraho icyaha uyu Prince Kid kuko yagaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho atigeze abikora.

Comments are closed.