Habonetse undi muntu uvuga ko Bamporiki yamwambuye bagakizwa n’umuvunyi

8,508
Kwibuka30
Hon. Bamporiki asaba abakomoka ku babyeyi baregwa Jenoside gutsinda ipfunwe  kugira ngo babeho neza - Kigali Today

Habonetse undi muntu uvuga ko yahemukiwe na Honorable Bamporiki wamwambuye umushahara we w’amezagera kuri atatu

Nyuma y’aho Bwana BAMPORIKI Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’umuco n’urubyiruko ahagaritswe ku mirimo ye bikavugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa, kuri ubu harimo kuvugwa amakuru y’undi muntu witwa MUCYO uvuga ko yahemukiwe n’uyu mugabo wamwambuye umushahara we w’amezi atatu bari barumvikanye, nyuma akaza kugirwa inama yo kumurega ku rwego rw’umuvunyi undi akabona kumwishyura.

Aya makuru yashimangiwe n’umunyamakuru wa Radio10 Bwana Oswald uzwi nka Oswakim wavuze ko ariwe wafashije uno musore amaze kubona ko ibyo avuga aribyo, nyuma amugira inama yo kujyana ikirego cye ku muvunyi nyuma y’uko undi yari amaze kumwihakana akanga no gufata terefoni.

Bwana Mucyo yavuze ko mu mwaka wa 2019 aribwo Bamporiki yamukuye aho yari asanzwe akora hano mujyi wa Kigali, akora nk’ushinzwe kwakira abashyitsi (Receptioniste), amusaba ko yaza bagakorana muri Hotel ye nshya yitwa Nyungwe Hotel yari amaze gufungura, ngo bumvikanye ko azajya amuhemba 100,000frs undi nawe kubera ibibazo yari arimo arayemera. Mucyo yakomeje avuga ko kuva yatangira Bamporiki atigeze amuhemba, yamwishyuza akamubwira ko yaba yihanganye Hotel ikabanza igafatisha kuko yari ikiri nshya.

Uyu mugabo avuga icyo gihe yahise ahava, ariko nyuma nyuma yongera kumutumaho ngo agaruke bongere bakorane, undi nawe asubirayo.

Kwibuka30

Mucyo yakomeje avuga ko n’ubwo yagarutse Bwana Bamporiki atigeze amuhemba, biba bifashe amezi atatu yose atabona n’urupfumuye, ngo yakomeje kwishyuza ariko undi ntatore terefoni ndetse no kuri whatsapp yahise amubloka.

Uno musore yavuze ko yanyuze kuri twitter, aramwandikira amwishyuza undi amwita umutekamutwe ushaka gusebanya gusa. Icyo gihe Bwana Bamporiki Edouard yasubije Mucyo ati:”Uzaperereze, ushakira amaronko mu gusebanya arisenya, ndi mu kazi toujours”

Dore bumwe mu butumwa bombi bagiye bandikirana”

Comments are closed.