Huye: Umugabo yagiye gusambana ku muturanyi ahakubitirwa ifuni arapfa

1,025

Mu Mudugudu wa Rugege uherereye mu Kagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, haravugwa inkuru y’umugabo ngo wakubitiwe ifuni mu rugo yari yagiye gusambanamo, agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.

Umugabo witwa Emmanuel Mutunzi, ufite imyaka 55 ngo yagiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, maze umuhungu w’uwo mugore witwa René Iradukunda, ufite 19 ahageze amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yavuze ko iyo nkuru ari yo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko ya RIB.

Ku bijyanye n’ubutumwa agenera abaturage ayobora, yagize ati “Birinde kwihanira, n’abubatse ingo bareke guca inyuma abo bashakanye.”

Yihanganishije kandi umuryango wabuze uwabo.

Comments are closed.