Hamenyekanye amafranga Mayweather azatanga mu gushyingura Georges Floyd uherutse kwicwa na Polisi

7,891

Mayweather umuteramakofi n’umuherwe yemeye gutanga agera kuri 88,500 Y’amadorari mu gufasha umuryango wa Georges Floyd uherutse kwicwa bunyamaswa na polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nyuma y’aho umuryango wa Georges Floyd wishwe mu buryo bwa kinyamaswa n’Umupolisi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika utangarije ko uwo mugabo Georges Floyd azashyingurwa ku italiki ya 9 Kamena, Bwana Mayweather Umuteramakofi ukomeye ndetse ufite n’agahigo ko kuba ariwe muherwe muri uwo mukino, yatangaje ko azishingira ibikorwa byose bijyanye n’umuhango wo gushyingura, Kuri ubu Bwana Mayweather yatangarije ikinyamakuru TMZ dukesha ino nkuru ko azarekura amafranga angana n’ibihumbi 88,500 by’Amadorari ya Amerika, ni ukuvuga amafranga agera kuri 83,632,500frs mu mafranga akoreshwa mu Rwanda, amafranga benshi basanga ari make ugereranijen’akayabo uno mugabo yibitseho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.