Impinduka zikomeje kuvuza ubuhuha muri Twitter, ubu abakozi bakuriwe ikiruhuko.

6,637
Kwibuka30

Impinduka ziri kuvuza ubuhuha muri Twitter kuva aho Elon Musk aguriye uru rubuga nkoranyambaga. Magingo aya, usibye kugabanya abakozi, n’abagomba gusigara, bakuriweho umunsi w’ikiruhuko wahemberwaga bari bemerewe.

Ubusanzwe Twitter yahaga abakozi bayo umunsi umwe w’ikiruhuko mu kwezi ariko bakawuhemberwaga, ukiyongera ku yindi minsi isanzwe umukozi yashoboraga guhembwa atakoze nko mu mpera z’icyumweru. Ni umwanzuro wari warafashwe kugira ngo abakozi batazinukwa akazi ahubwo bakarushaho kukitangira no gutanga umusaruro.

Kwibuka30

Musk yamaze gukura iminsi y’ibirihuko ku ngengabihe y’abakozi ba Twitter muri iki Cyumweru. Uyu mwanzuro uje usanga undi watangajwe ko hari abakozi bagiye gutakaza imirimo yabo.

Arateganya kwereka umuryango abakozi 7500 muri gahunda ye yo gusigarana ab’ingenzi. Ibi birajyana n’uko abakozi bakoreraga mu rugo bategetswe gusubira ku biro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.