Ibirayi bya Nyaruguru mu byahize ibindi muri Expo

13,724
Kwibuka30

Ibirayi bihingwa ku butaka bwa Nyaruguru  nibyo byahize ibindi birayi mu biri kumurikwa  mu imurikagurisha  ryahuje amakoperative  n’ibigo bitandukanye biri kumurika ibikorwa bitandukanye muri MINI EXPO iri kubera mu Karere ka Muhanga kuva kuwa 23/08/2019 ikaba iteganyijwe kuzasozwa kuwa 01/09/2019

Ibi birayi byo mu bwoko  bwa  Kinigi na kirundo na  ni bimwwe mu bihingwa bihingwa na koperative Jya mbere Muhinzi ikorera ku  butaka butagatifu bwa Kibeho.

Kwibuka30

Kubera imitere y’ubutaka bw’Akarere, ibirayi bihingwaho  biraryoha cyane ugereranije n’ibindi bihingwa hirya no hino mu  gihugu. Ibi bituma byiharira isoko kubera ko abaguzi usanga buri wese abaza ati” Nibyanyaruguru?”

 Ubwo iyi koperative yitabiraga imurikagurisha   yagurishije ibirayi yari yajyanye byose nyuma abakiriya basaba ko kopewerative yatumiza ibindi birayi kubera ko bumva bishimiye uburyohe bwabyo.

Muri iri murikagurisha Akarere ka Nyaruguru kamuritse ikawa ihingwa ikanatunganywa na Koperative Nyampinga yo  mu murenge wa Rusenge. Kubera  uburyohe bw’iyi kawa ,  igurishwa mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Kigali no muri Amerika . Hari kumurikwa  kandi ikawa ya Busanze coffee washing station n’ibikoresho   by’imkitako ikoze  mu bikoresho gakondo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.