Ibirego bishya birenga 100 harimo n’icy’umwana wari ufite imyaka 9 biremereye P. Diddy

473

Abantu barenga 100 bagiye kurega umuhanzi Sean ‘Diddy’ Combs ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha uburaya bugamije inyungu, nk’uko umunyamategeko yabivuze.

Tony Buzbee, umunyamategeko wo muri leta ya Texas, yavuze ko abo bavuga ko yabagiriye nabi barimo n’abari abana barimo uwari afite imyaka icyenda.

Tony yabwiye abanyamakuru ati: “Iki ni ikirego gikomeye dushaka gukurikirana dukomeje”.

Erica Wolff umunyamategeko uhagarariye Diddy, yavuze ko umukiliya we “yivuye inyuma kandi yeruye” ahakana ibi birego, ko ari “ibihimbano kandi byo gusebanya”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Tony Buzbee yavuze ko we n’itsinda rye “nta buye tuzasiga ridakozweho mu gushaka impande zo kuryozwa” uko kugira nabi kuregerwa, “uwo ari we wese cyangwa urwego rwose rwagizemo uruhare cyangwa inyungu muri iyi myifatire mibi bikabije”.

Erica Wolff yabwiye BBC mu itangazo ko Diddy “yiteguye kugaragaza ko ari umwere imbere y’urukiko, aho ukuri kuzajya ahabona gushingiye ku bimenyetso, aho kuba ibihuha”.

Diddy yatawe muri yombi mu kwezi gushize akekwaho ibyaha byo gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina no gufata ku ngufu. Ubu afungiye muri gereza nyuma yo kwangirwa kurekurwa by’agateganyo, ibyo yajuririye.

Ku bwa Tony Buzbee, umunyamategeko wemerewe gukorera muri Texas na New York, umubare w’abantu ahagarariye bavuga ko yakoreye ibyo byaha ni 120, kimwe cya kabiri cyabo ni abagabo ikindi gice ni abagore, bava muri leta 25 zo muri Amerika.

Yongeyeho ko 25 muri abo ahagarariye bari abana ubwo ibyo byabaga.

Ni ku nshuro ya mbere Diddy arezwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana.

Ibyo bamurega ko yabikoze hagati ya 1991 kugeza mu mwaka ushize. Uyu munyamategeko avuga byinshi mu byo ashinjwa byabaye mu 2015.

Benshi mu barega, nk’uko Tony abivuga, bavuga ko basambanyijwe ku ngufu mu birori Diddy yabaga yateguye bibera ahantu hazwi cyane, ubundi mu nzu bwite no muri za hoteli.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibyo birori byabaga ari ibyo kwishimira gusohoka kwa album, cyangwa umwaka mushya hamwe n’ibirori by’Ubwigenge bwa Amerika.

Ati: “Inshuro nyinshi, cyane cyane ku bakiri bato bashaka kwinjira muri muzika, bahatirwaga gukora ibyo basabwe bizezwa kugirwa ibyamamare cyangwa bizezwa ko Sean Combs ari bwumve indirimbo zabo”.

Umugabo umwe, wari ufite imyaka icyenda icyo gihe, avuga ko Diddy n’abakoranaga na we bamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina muri studio yo gutunganya muzika i New York barimo gushaka uko bakorana, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Biciye mu nyandiko yahawe umunyamategeko we, uwo mugabo yagize ati: “Iyo ataba afite izo mbaraga, ndumva nari kuba narabaye umuntu ukomeye. Navuye mu ruganda kubera ibyo Sean Combs yankoreye”.

Undi mugabo, na we wari umwana icyo gihe, avuga ko yabwiwe na Diddy ko azamugira “icyamamare”, ariko ko mbere na mbere agomba kumusura iwe wenyine atari kumwe n’ababyeyi be.

Ubwo bari aha bonyine, umunyamategeko we avuga ko Diddy yasabye uwo muhungu kumukoreraho imibonano akoresheje umunwa.

Tony Buzbee kandi yazanye ikirego cy’umukobwa wari ufite imyaka 15 uvuga ko yajyanywe i New York mu birori byateguwe na Diddy maze agasambanywa ku ngufu na Diddy n’abandi.

Uyu munyamategeko avuga ko hari imikorere igaragara yo guha aba bagiriwe nabi ibinyobwa “byashyizwemo ikiyobyabwenge” mbere yo gufatwa ku ngufu.

Tony Buzbee ati: “Ibanga rikomeye ryo mu ruganda rw’imyidagaduro amaherezo ryatangarijwe isi. Urukuta rwo gucecekaubu rwarasenyutse.”

Andrew Van Arsdale, umwunganizi mu mategeko mu kigo AVA Group gikorana na Tony Buzbee, yavuze ko iki kigo cyakiriye telephone zirenga 3,000 z’abantu bavuga ko bagiriwe nabi na Diddy.

Hejuru y’abo 120 bagiye gutanga ibirego, avuga ko ikigo cye kirimo kwiga ku bindi birego by’abantu 100.

Comments are closed.