Ibura cyangwa ishimutwa rya Ishimwe Cedrick Alain rikomeje kuba urujijo ku muryango we n’inshuti


Iminsi imaze kuba myinshi umubyeyi w’umusore witwa Alain Cedrick asiragira hirya no hino ashakisha umuhungu bivugwa ko yanyurujwe n’abataramenyekana.
Bwana HABYARIMANA Jean Marie Vianney utuye mu mujyi wa Kigali uvuga ko yenda kwicwa n’agahinda nyuma y’aho aburiye umuhungu we witwa Ishimwe Alain Cedrick Icyumweru kikaba kimaze kwihirika.
Uyu musaza twamusanze kuri station ya RIB mu murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze agaragara nk’ufite agahinda kavanzemo n’amarira kandi ubona akuze mu myaka, maze atubwira ko atuye mu mujyi wa Kigali ariko akaba ari hano I Musanze aje gukurikirana ikibazo cy’umwana we w’umuhungu umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero, agakeka ko yaba yarashimuswe.
Yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ati:”Ubundi jye ntuye I Kigali, ariko maze iminsi nsiragira mu nzego z’umutekano hirya no hino nshakisha umuhungu wanjye witwa Alain Cedrick, amaze iminsi irenga icyumweru kuko yajyanywe mu mpera z’ukwezi gushize”
Muzehe Habyarimana akomeza avuga ko Alain Cedrick yavuye mu rugo ari ku cyumeru taliki ya 20 z’ukwezi gushize kwa cumi na kumwe, ajyana n’abandi basore bagenzi be ngo bagiye guhugurwa gutereanya za Mudasobwa, ati:”Mu ijoro ryo ku cyumweru nibwo yambwiye ko hari abantu bamwemereye akazi kajyanye no guteranya za mudasobwa, ariko ko bagomba kubanza guhugurwa I Musanze, mu gitondo nka saa tatu rwose, nabonye imodoka ije kumutwara a.ri kumwe n’abandi basore bagera kuri batanu b’abaturanyi, bambwira ko bagiye kumarayo iminsi mike bahugurwa bagahita bagaruka gukorera I Kigali mu cyanya cy’Inganda”
Bwana Habyarimana JMV avuga ko yaherutse kumva ijwi ry’umusore we Ishimwe Alain Cedrick amubwira ko ageze I Musanze, ariko kuva ubwo kugera kuri ino taliki dukoreyeho iyi nkuru ntarongera kumva ijwi rye cyangwa ngo amuce iryera, ati:”Ahagana saa kumi nibwo twavuganye ambwira ko bageze I Musanze, wumvaga avuga nk’unaniwe, ndetse na terefone yahise ayikupa, bukeye bwaho nagerageje kumuhamagara ngo numve amakuru ye ndamubura kuko terefone ye itari iriho”
Umuryango wa Alain Cedrick watangiye kugira impungenge nyuma y’iminsi itatu terefone ye idacamo, icyakora bakomeza gutegereza ngo barebe ko yagaruka nyuma y’iminsi amahugurwa yagombaga kumara ariko akomeza kubura, nibwo bigiriye inama yo kujya kubaza no gutabariza ku Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB mu murenge w’aho atuye, naho bahita bamwohereza ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, ati:”Nabanje nitabaza RIB y’iwacu mu Kagarama, banyohereza Kimihurura, narahageze mbabwira ikibazo cyanjye bambwira ko bazampamagara nyuma y’umunsi umwe, nsubiyeyo bambwira ko ntacyo barabona, ahubwo bansaba kunyuza itangazo ryo kurangisaha kuri radio maze mbahe kopi, ibyo narabikoze ariko nsubiyeyo banyohereza hano I Musanze ngo abe ariho mbariza, naho ndabona bari kumpa igisubizo nk’icyo ku Kimihurura, ubu nabuze ayo ncira n’ayo mira, mu muryango ubu ni amarira gusa, birababaje kubura umwana w’umusore udafite ikibazo icyo aricyo cyose, ukamuburira mu gihugu kivuga ko gifite umutekano, niba yaranafunzwe nabyo mbimenyeshwe, menye n’impamvu afunzwe, ubu maze kugera kuri za station za police zirenga umunani muri Kigali, hano I Musanze naho maze kugera muzigera kuri ashatu”

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB Dr MURANGIRA B. Thierry atubwira ko ikibazo cya Habyarimana JMV uvuga ko umwana we witwa Alain Cedrick Ishimwe akizi, ariko ko kugeza ubu bataramenya irengero rye.
Tumubajije ku yandi makuru yavugaga ko Alain na bagenzi be ndetse n’abandi basore baba barajyanywe mu mutwe wa M23, mu magambo make ati:”Ayo makuru siyo”
Gusa, biravugwa ko hari uwagerageje gutoroka (n’ubwo nawe nyuma yongeye arabura) witwa Fabrice REBERO, aza avuga ko babeshywe akazi nyuma bakaza kwisanga babajyanye mu myitozo ya gisirikare ngo bazajyanwe mu mashyamba ya Congo gufasha umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano ku ngabo za Leta ya Congo FARDC.
Hari imiryango itari mike imaze iminsi ivuga ko yabuze abana babo, nyuma bakaza kumva ko bajyanywe ku gahato muri Congo, ndetse ko hagize n’ushaka gutoroka afungwa cyangwa akagirirwa ibindi bibi, ariko ibi byose Leta y’u Rwanda ivuga ko ari abashaka kuyiharabika.
Kugeza ubu Bwana Habyarimana JMV avuga ko azakomeza gushakisha amakuru y’aho umwana we aherereye kugeza amenye aho ari, n’ubwo bwose avuga ko umuryango we utangiye gutakaza icyizere kubera iminsi ishize badafite amakuru ye, ati:”Yego turi mu gahinda katavugwa, ariko njye nk’umubyeyi we nzakomeza kugeza mbonye igisubizo n’ubwo bwose icyizere gitangiye kuyoyoka”
Ishimwe Alain Cedrick, yari umusore ukiri muto kuko yavutse mu mwaka W’I 2001, benshi mu nshuti ze bemeza ko yari umusore ugira umurava kandi ukunda akazi.
Nitugira andi makuru tumenya kuri uyu musore, tuzongera tuyikoreho.
Comments are closed.