Ibura rya peterol ryirukanishije umuyobozi wa Rubis Enery muri Kenya

5,994

Ubuyobozi muri Kenya bwahagaritse uruhushya rw’akazi(work permit) rw’umuyobozi mukuru wa Rubis Energy Kenya, nyuma y’ikibazo cy’ibura rya peterol.

Bivugwa ko guverinoma yategetse ko Christian Bergeron, uyobora Rubis Energy Kenya,  imwe muri sosiyete zicuruza peterol nyinshi muri Kenya, yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Kuwa kabiri, umuyobozi w’ingufu ,Monica Juma, yashinje bamwe mu bacuruzi b’ibikomoka kuri peterol kuyigurisha ku masoko yo mu bihugu bituranyi, bigatuma ibura muri Kenya.

Kompanyi zicuruza ibikomoka kuri Peterol muri Kenya zigurisha 65% mu gihugu, 35% ikagurishwa mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, na RDC.

Kugeza ubu imirongo miremire ikomeje kugaragara kuri sitasiyo za lisansi na mazutu, abaturage bashaka uko babibona bifashishije utujerikani, cyangwa bagatondaho imodoka zabo.

Abahanga bavuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peterol muri Kenya cyatewe n’uko leta yatinze gutanga amafaranga ku masosiyete acuruza peterol, nyuma y’uko iyategetse kugabanya ibiciro abaturage bakoroherwa no kugura essence na mazutu.

Comments are closed.