Nyaruguru: Umugabo yafatanwe magendu amabaro 19 y’imyenda ya caguwa

8,306
Kwibuka30

Kwibuka30

Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, yafashe umugabo witwa Sindayigaya Patrice afite magendu y’amabaro 7 y’imyenda izwi nka caguwa , yakuraga mu gihugu cy’u Burundi.

Yafatiwe mu Murenge wa Ngoma, Akagali ka Mbuye, Umudugudu wa Rurambo.

Hanafashwe kandi  magendu y’amabaro 12 n’imifuka 6  y’imyenda ya caguwa  y’uwitwa Oscar Hakizimana wahise wiruka .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu Sindayigaya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Umuturage wo mu mudugudu wa Rurambo yahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu 2 binjiza magendu y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cy’u Burundi bakayigurishiriza mu masoko atandukanye mu Karere ka Nyaruguru, kandi ko muri iyi minsi hari imyenda binjije mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe.

Polisi yahise itangira ibkorwa byo kubafata nibwo yageze mu rugo rwa Sindayigaya basatse basanga afite amabaro 7, naho mu rugo rwa Hakizimana wahise yiruka bahasanze amabaro 12 n’imifuka 6 y’imyenda ya caguwa harimo ibaro imwe yari ihambiriye ku igare.”

SP Kanamugire yihanangirije abacuruzi bose kwirinda kwinjiza mu gihugu ibintu bitasoze cg bitanemewe gucururizwa mu Rwanda, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Yasoje ashimira umuturage watanze amakuru iyi myenda igafatwa, anabasaba kujya batanga amakuru ku bantu bakora ibyaha bitandukanye ngo bafatwe bahanwe.

Sindayigaya yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngera ngo hakurikizwe amategeko, uwirutse aracyashakishwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Comments are closed.