Ibyo wamenya kuri Trump watanzwe mu bahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel ku nshuro ya kabiri

9,412
Kwibuka30

Mu gihe habura amezi atageze kuri abiri ngo amatora ya perezida muri Amerika abe, bisa nkaho Perezida Donald Trump hari icyo afite cyo kwishimira – kugenwa mu bakandida ku gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Umunyapolitike wo muri Norvège w’amatwara y’ubuhezanguni yatanze izina rya Bwana Trump nk’umwe mu bahatanira icyo gihembo cyo mu mwaka wa 2021.

Yashingiye ku ruhare avuga ko yagize mu masezerano y’amahoro yagezweho mu kwezi gushize hagati ya Israel na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Abanenga Perezida Trump bavuga ko ari umutegetsi uteza umwuka mubi akungukira mu gucamo ibice Abanyamerika aho kugerageza gutuma bunga ubumwe.

Ejo ku wa gatatu, Christian Tybring-Gjedde yabwiye televiziyo Fox News yo muri Amerika ati: “Ku rwego rwe, ntekereza ko yakoze byinshi mu kugerageza kugera ku mahoro hagati y’ibihugu kurusha benshi mu bandi bagenwe ku guhatanira igihembo cy’amahoro”.

Yavuze ko atari umufana ukomeye wa Trump, yongeraho agira ati: Akanama [gatanga igihembo cya Nobel] gakwiye kureba ibimenyetso bifatika kakaba ari byo gaheraho kareba niba agikwiye – ntigashingire ku kuntu yitwara rimwe na rimwe”.

Birumvikana ko kugenwa no kugitsindira ari ibintu bibiri bitandukanye – kandi haracyari amezi 13 mbere yuko tumenya uwagitsindiye. None, ni iki twakura muri uko kugenwa kwa Perezida Trump?

Ni nde ugena umuntu?

Mu kugena umuntu, inzitizi iri ku kigero cyo hasi: abagenwe bose n’abakuru b’ibihugu n’abanyapolitike bakora imirimo yabo ku rwego rw’igihugu baremerwa.

Abarimu ba kaminuza, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi ku bubanyi n’amahanga, abigeze kwegukana igihembo cya Nobel n’abagize akanama ko muri Norvège gatanga igihembo cya Nobel, na bo bari mu bafatwa nk’abujuje ibyangombwa byo gutanga umuntu ho umukandida mu bahatanira icyo gihembo.

Kwibuka30

Nta tangazo risaba gutanga abakandida ribanza gutangwa, kandi igihe cyose kandidatire zabo zitanzwe mbere y’itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka bagihataniramo, ziremerwa.

Mu bahataniye igihembo cy’amahoro cya Nobel cyo muri uyu mwaka wa 2020 – uwacyegukanye ntaratangazwa – hari hari abakandida 318.

Akanama ko muri Norvège gatanga iki gihembo ntabwo kajya kagira icyo kavuga ku mugaragaro ku bo kagennye, kagira ibanga mu gihe cy’imyaka 50.

Bwana Trump yaba yarigeze ataranwa mbere yaho?

Kandi nabwo Bwana Tybring-Gjedde ari mu bo yashimira kuko bamutanzeho umukandida kuri icyo gihembo.

Mu mwaka wa 2018, uwo munyapolitike wo muri Norvège w’ibitekerezo by’ubuhezanguni yari umwe mu badepite babiri bo muri icyo gihugu bagennye Bwana Trump nk’umukandida kuri icyo gihembo.

Icyo gihe yavugaga ko agikwiye kubera ibikorwa bye byo kuzana ubwiyunge hagati ya Koreya ya ruguru n’iy’amajyepfo.

Muri uwo mwaka, Bwana Trump ntiyatsindiye icyo gihembo, ariko Bwana Tybring-Gjedde wo mu ishyaka Progress Party, ashimangira ko kuri iyi nshuro uyu perezida w’Amerika yujuje ibisabwa ngo yegukane icyo gihembo.

Hari undi perezida w’Amerika wagenwe mbere?

Bwana Trump ni umwe muri ba perezida benshi b’Amerika bagenwe nk’abakandida bahatanira icyo gihembo cy’amahoro cya Nobel, barimo nka Perezida William Howard Taft, Perezida Herbert Hoover na Perezida Franklin Roosevelt.

Leave A Reply

Your email address will not be published.