Icyo Kagame avuga ku bijyanye no kwiyamamaza kwe mu matora ataha

7,511

Perezida Kagame yavuze icyo atekereza ku matora ya perezida ateganijwe kuba mu mwaka w’i 2024.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ikiganiro bano bombi bagiranye, cyibanze ku mutekano wo mu karere u Rwanda rubarizwamo cyane ku bibazo by’u Rwanda na DRC aho ibyo bihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe nyuma y’aho umutwe wa M23 wubuye intambara iyishyamiranya n’ingabo z’igihugu FARDC.

Umunyamakuru Marc Perelman yagarutse ku kibazo kijyanye n’icyo perezida Kagame avuga ku matora ya perezida ateganijwe kuba mu mwaka wa 2024, umunyamakuru yamubajije niba ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Perezida Kagame yamusubije ko atariwe ugena ugomba kuyobora igihugu, ko ahubwo Abanyarwanda ubwabo aribo aribo bafite mahitamo mu maboko yabo, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bo banyir’igihugu nibo bazahitamo niba bakongera kuyoborwa n’uwari usanzwe abayobora cyangwa se bashaka undi, yagize ati:”Abanyarwanda bashobora kuvuga ko bashaka undi muyobozi mushya nzabyemera, ariko nibavuga ko bifuza kuyoborwa n’usanzwe na byo nabyemera.”

Muri iki kiganiro na France 24, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul KAGAME yagarutse ku banenga u Rwanda ko rutabahiriza ihame rya Demokarasi, yongera kwibutsa ko Demokarasi isobanutse ko ari amahitamo y’abaturage.

Yavuze ko mu banega u Rwanda, batajya bagaragaza niba amatora yo mu Rwanda ataba mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe mu Bihugu byirirwa bivuga ko ari abarimu ba Demokarasi ari ho hakomeza kugaragara ibibazo mu miyoborere yabyo.

Ati “No muri iki gihe tuvugana hari ahari kuba ibyo bibazo mu Bihugu byateye imbere. Nemera ko abatuarge ari bo bakwiye guhitamo ibyo bashaka gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko abo birirwa bahanganye n’ibibazo by’imiyoborere atari bo bari bakwiye kunenga u Rwanda cyangwa ibindi Bihugu bigendera ku mahitamo y’Abaturage.

Comments are closed.