Nyamasheke: Yatawe muri yombi azira gutwika intoki umwana we amuziza kumwiba ibihumbi 70

7,856
Kwibuka30

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 witwa Nsanzabera Pierre, ukekwaho gutwika umwana we ibiganza byombi avuga ko yamwibye amafaranga.

Tariki 7 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo wo mu mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, yatawe muri yombi.

Tariki 5 Nyakanga nibwo uyu mugabo yagiye ku ishuri umwana we yigaho avuga ko uyu mwana w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza yamwibye amafaranga ibihumbi 70Frw.

Uyu mwana yemereye imbere y’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kageyo yigaho n’imbere ya se ko yatwaye amafaranga ibihumbi 33Frw, avuga ko ibihumbi 25Frw yabigurije umunyeshuri mugenzi we ibihumbi 6Frw abigura telefone, anagura chargeur ya 2000Frw.

Uyu mwana Habumugisha Pacifique, yatahanye na se, ku munsi ukurikiyeho ntiyajya ku ishuri kandi bari gukora ibizamini bisoza igihembwe cya Gatatu.

Ubuyobozi bw’ishuri bwagize amakenga bubonye uyu mwana atagarutse ku ishuri, bukorana n’inzego bageze iwabo w’uyu mwana basanga afungiranye mu nzu, ababyeyi be badahari.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ababyeyi b’uyu mwana babanje kubeshya ubuyobozi ko uyu mwana yokejwe n’amazi y’amarike bari bagiye gusongamo ubugari, ubwo yari agiye kwenyegeza umuriro.

Ibi ubuyobozi ntibwabishize amakenga, bwihererana nyina w’uyu mwana bumubaza neza uko byagenze avuga ko uyu mwana yatwitswe na se. Umwana yasobanuriye abayobozi uko byagenze avuga ko se yafashe ibiganza bye abishyiraho ibikori [ibishami by’inturusu] arasiraho umwambi.

Kwibuka30

Ubuyobozi bwahise buhamagara RIB, uyu mugabo n’umugore we batabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mwana na nyina babwiye ubuyobozi ko se yari yababwiye ko nihagira uvuga ko ari we wamutwitse azamukuramo umwuka. Ibi byahuriranye n’uko uyu mugabo bisanzwe bizwi ko ari igihazi bituma uyu mugore arekurwa arataha asanga abana, dore ko bafitanye abana batanu.

Gitifu Uwizeyimana yasabye abaturage gucika ku muco wo kwihanira no kubika amafaranga mu ngo.

Ati “Dufite ibigo by’imari bibiri mu murenge, twasabye abaturage kubitsa amafaranga mu bigo by’imari kuko usibye n’umwana n’undi muntu ashobora kuza akayiba. Ikindi ni ukumenya uburenganzira bw’umwana no kutihanira”.

Uyu muyobozi avuga ko iyo uyu mugabo yiyambaza ubuyobozi bwari kumufasha kugaruza amafaranga uyu mwana yagurije mugenzi we, n’ayo yaguze telefone na sharijeri.

Uyu mwana nyuma yo kugezwa ku kigo nderabuzima bahise bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora n’ubu niho akiri kuvurirwa.

Uyu mugabo ucururiza mu isantere ya Rubyiruko yageze aho yemera ko ariwe watwitse uyu mwana. Avuga ko nubwo uyu mwana yemera ibihumbi 33, n’andi ariwe wayatwaye kuko hari ihene aherutse kugura bikekwa ko yayiguze muri aya mafaranga yabuze.

Comments are closed.