Minisiteri y’ubuzima yahagaritse abamamaza ibikorwa by’ubuvuzi

8,316
Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ribuza kwamamaza ibikorwa byose by’ubuvuzi mu gihe baba batabiherwe uburenganzira n’iyo Minisiteri.

MINISANTE ishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09/01/2019, abuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibiganiro bigendanye mu gihe ubikora atabiherewe uburenganzira.

Iyo Minisiteri iramenyesha Abanyarwanda, abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze ibi bikurikira:

1. Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhandanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.

2. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa, agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.

Kwibuka30

3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego, cyangwa ivuriro byemewe na Minisiteri y’Ubuzima.

Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego wavuzwe haruguru.

Minisiteri y’ubuzima irasaba buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza hirindwa ibihano byafatirwa utabyubahiriza.

Iri tangazo rya Ministeri y’Ubuzima risohotse mu gihe hirya no hino mu gihugu, usanga hari abakora ubuvuzi bifashishije imiti ya Kinyarwanda bakayamamaza bakoresheje umuyoboro w’itangazamakuru, ndetse bamwe ugasanga banayicuruza bakoresheje imbuga nkoranyambaga za facebook, twitter, Instagram n’izindi kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora.

Abakora ubuvuzi bose barasabwa guhita bahagarika ibikorwa byo kwamamaza bari basanzwe bakora kuva tariki 9 Nyakanga 2022 iri tangazo rishotse.

Comments are closed.